Abanyarwanda baheruka mu mpera z’umwaka ushize igihugu cya Niger cyirukanye ku butaka bwacyo, baravuga ko batazi uko bucya bimeze kuko nyuma y’uko igihe ntarengwa bahawe na kiriya gihugu kibura amasaha make kikarangira.
Ku wa 27 Ukuboza mu mwaka ushize Leta ya Niger ni bwo yari yahaye bariya Banyarwanda umunani barimo abagizwe abere ku byaha bya Jenoside n’abarangije ibibano bari bahawe iminsi irindwi yo kuba bavuye ku butaka bwayo, ku mpamvu yise iza dipolomasi.
Iteka ribirukana ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu no kwegereza ubutegetsi abaturage muri Niger, Hamadou Adamou Souley.
Aba ni Zigiranyirazo Protais, Nzuwonemeye François Xavier, Nteziryayo Alphonse, Muvunyi Tharcisse, Ntagerura André, Nsengiyumva Anatole, Mugiraneza Prosper na Sagahutu Innocent.
Biganjemo abahoze ari abanyepolitiki n’abasirikare bakomeye.
Ku wa 05 Ukuboza 2021 ni bwo bari bakiriwe na Leta ya Niger binyuze mu masezerano yagiranye na IMRCT ku wa 15 Ugushyingo 2021.
Ku wa 31 Ukuboza 2021 Urugereko rwashinzwe kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga (IRMCT), rwasabye leta ya Niger kuba ihagaritse icyemezo cyo kwirukana bariya Banyarwanda, ihabwa iminsi 30 igomba kurangira ejo ku wa Kane tariki ya 03 Gashyantare.
Sagahutu wahoze yungirije umuyobozi w’umutwe w’ingabo zikora ubutasi (bataillon de reconnaissance) mu gisirikare cya Habyarimana, yabwiye BBC ko bari mu gihirahiro nyuma y’uko iminsi y’inyongera bari bahawe irangiye.
Ati: “Iyo minsi yarangiye, twebwe turaho turategereje icyo batubwira kuko twebwe nta bintu byinshi dufite byo gukora. Turi ahantu dufunze nta kindi dushobora gukora, dugereje ibyo bemeza noneho bakabitubwira.”
IRMCT ivuga ko ntacyo ifite cyo kuvuga ku mpungenge za bariya Banyarwanda.
Leta y’u Rwanda iheruka kunenga IMRCT ko kuba yaragiranye amasezerano yerekeye bariya Banyarwanda na Niger itabiyimenyesheje, ivuga ko bitanyuze mu mucyo.
Cyakora cyo u Rwanda mu mwaka ushize rwatangaje ko bashatse gutaha bakirwa nk’abandi Banyarwanda bifuza gutahuka mu gihugu.


