Dr Jose Chameleone agiye kongera kuza gutaramira i Kigali

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Joseph Mayanja wamamaye mu muziki wa Uganda ndetse n’uw’akarere nka Dr Jose Chameleone, yatangaje ko agiye kongera gukorera ibitaramo mu Rwanda nyuma y’imyaka hafi ine atahagera.

Chameleone yemeje aya makuru abinyujije ku ifoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.

Iyi foto iherekejwe n’amagambo avuga ko “Urugendo rwo kujya mu Rwanda ruregereje.”

Cyakora cyo uyu muhanzi ntiyatangaje igihe azazira gukorera ibitaramo bye mu mujyi wa Kigali.

Dr Jose Chameleone yaherukaga mu Rwanda muri Kanama 2018, ubwo yari yitabiriye igitaramo cyo kumurika Album “Iwacu” y’umuhanzi Dj Pius cyabereye mu mahema ya Camp Kigali yaririmbyemo.

Uyu muhanzi yatangaje ko agiye kongera kuhagaruka nyuma y’iminsi mike u Rwanda rufunguye umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda wari umaze imyaka itatu ufunze kubera ibibazo byari hagati y’ibihugu byombi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *