Ikipe ya K.M.S.K. Deinze yo mu gihugu cy’u Bubiligi ikinamo Umunyarwanda Djihad Bizimana, yatsikiye kuri Lierse Kempen bagwa miswi igitego 1-1.
Hari mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Bubiligi wahuje amakipe yombi ku wa Gatanu.
Lierse Kempen yakiniraga mu rugo ni yo yabonye igitego mbere gitsinzwe ku munota wa 30 w’umukino gitsinzwe kuri Penaliti na Hakim Abdallah, kishyurwa na Bafode Dansoko mbere gato y’uko igice cya mbere cy’umukino kirangira.
Muri uyu mukino Bizimana Djihad yakinnye iminota 45 mbere yo gusimburwa na Lecomte.
Uyu musore ukomoka i Rubavu na bagenzi be bari ku mwanya wa kane by’agateganyo n’amanota 25, bakaba barushwa amanota 12 na Westerlo ya mbere.


