“Ntituzongere kumva abarimu basambanyije abanyeshuri bigisha” PM Murekezi (AMAFOTO)

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda yasabye Abarimu bo mu mashuri y’inshuke, abanza, ayisumbuye ndetse n’abo mu mashuri y’ubumenyingiro kwirinda ibyaha birimo gusambanya abanyeshurikazi, amacakubiri, ingengabitekerezo ya jenoside bakanamaganira kure abakwirakwiza ibihuha bivuga nabi u Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Byagarutsweho na Minisitiri w’Intebe, Anastaze Murekezi yabivuze kuri uyu wa 12 Mutarama 2017 mu mpanuro yahaye aba barimu ubwo basozaga itorero ry’ INDEMABIGWI bari bamazemo icyumweru, abarimu bagera kuri 54,895 bo mu Rwanda hose nibo bitabiriye iri torero.
Minisitiri w’Intebe yagize ati “Mugomba kuba inyangamugayo muri byose, ntituzongere kumva bamwe mu barimu bagaragaraho ibyaha bya ruswa, ibyaha byo gusambanya abanyeshuri bigisha, ibyaha byo gukoresha nabi umutungo w’ibigo bashinzwe cyangwa yewe n’icyaha by’amafuticyo kwihombya muri banki ramberi twagiye twumva henshi ndetse n’ahandi, muba musenya ingo zanyu”
i6
Raporo y’ibyaranze iri torero yagejejwe kuri Minisitiri w’Intebe na Minisitiri w’uburezi Dr Musafili Malimba Papias yavuze ko muri rusange iri torero ryagenze neza n’ubwo ngo hari bake cyane batitwaye neza.
Minisitiri w’uburezi, Dr Malimba yavuze ko hari abarimu bakwiye kugayirwa mu ruhame, Ati “Mureke tugaye bake cyane muri twebwe batitabiriye iri torero kandi ku mpamvu zitumbikana, turagaya nanone abagaragaje umuco w’ubutsimbanyi no kutavugisha ukuri mu gihe cy’itorero”
Abarimu basabwe kudaha urwaho abatoza abana amacakubiri
Minisitiri w’intebe Murekezi Anastaze yagize ati “Ntimuzahe urwaho abatoza amacakubiri baba bayatoza abana babo cyangwa se bayatoza abaturanyi babo, nabakwirakwiza ibihuha bigamije kuturangaza ngo bigabanye umuvuduko wacu wo kwiyubakira igihugu cyacu cyiza cy’u Rwanda, igikurura ingengabitekerezo ya jenoside aho muzacyumva hose muzacyamaganire kure cyane ingaruka mbi byadusigiye twese turazizi”
Akomeza agira ati “Mwirinde amacakubiri aho muri hose, ubumenyi mwaherewe muri iri torero biciye mu biganiro byimbitse ku mateka y’uburezi mu Rwanda bizababere impamba iramba, ubwo bumenyi buzabafashe kurushaho kunoza umurimo wanyu wo kurerera u Rwanda no kurushaho kuba umusemburo w’uburezi bufite ireme”
pm@bwiza.com
Abarimu basabwe kwita kuri ibi bikurikira
Minisitiri w’Intebe, Murekezi Anastaze yasabye intore z’Indemabigwi kurushaho gukunda u Rwanda, kumenya amateka y’u Rwanda, gukorera ku mihigo, kurinda ibyiza u Rwanda rwigejejeho, kubumbatira umutekano no kwitangira iterambere,gukunda umurimo wabo w’ubwarimu bawtangira ndetse banawutegura neza bikajyana no kubahiriza igihe.
Murekezi ati “Wize ukarangiza za kaminuza ukabona za dipolome nyinshi ntugire igikorwa gifasha guhindura ubuzima bwawe cyangwa ubw’abandi, ubwo bumenyi ntacyo bwaba bumaze”

abarimu-bashoje-itorero-bacinya-akadiho-copy
Abarimu babyina

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
PM@BWIZA.COM
pm@bwiza.com
pm@bwiza.com @bwiza.com bwiza.com
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Schadrack

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *