Abarimu bavuga ko ibizamini babyandika ku kibaho kubera kubura ukundi babigenza.

Nyamasheke: GS Makoko rimaze imyaka 22 ritigisha ikoranabuganga bitewe no kutagira amashanyarazi

Sangiza iyi nkuru

Abiga muri GS Makoko, mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke hafi y’ibiro by’aka karere, barasaba Minisitiri w’uburezi kumanuka akabasura akareba imyigire yabo bavuga ko ari iya ntayo cyane cyane mu ikoranabuhanga, n’ibindi bumva byigwa ahandi bo bamaze imyaka 22 badaca iryera kandi bakora ibizamini bya Leta nk’iby’abiga neza, bikanabagiraho ingaruka zikomeye cyane iyo bagiye kwiga mu yandi mashuri.

Bavuga ko ibi byose babiterwa no kutagira amashanyarazi nyamara baturanye n’ibiro by’Akarere na santere y’ubucuruzi ya Tyazo ifatwa nk’umujyi w’aka karere n’andi mashuri afite amashanyarazi, bakizaba icyo bo bazira byumwihariko ishuri rya Leta n’itorero ADEPR.

Bavugana ibibazo byabo agahinda kenshi, bavuga ko kuva iri shuri itorero ADEPR rifatanya na Leta ku bw’amasezerano ryashingwa muri 2000, nta mudasobwa n’imwe mu zo Leta yahaye abandi bana mu gihugu hose mu rwego rwo kwimakaza ikoranabuhanga mu mashuri yigeze irikandagiramo, kandi baturanye n’ubuyobozi , n’ibice hafi ya byose by’uyu murenge wa Kagano uretse abaturage b’umudugudu ryubatsemo na bo batigeze baca iryera umuriro w’amashanyarazi ahandi hafi ya hose muri uyu murenge bawumaranye igihe, bo bakibaza impamvu basigazwa inyuma mu myigire no mu iterambere bigera ku bandi bahatuye, bakanibaza niba biga gutya batuye hafi y’Akarere abatuye kure nka za Cyato,Rangiro na Mahembe uko bo biga.

Abarimu bavuga ko ibizamini babyandika ku kibaho kubera kubura ukundi babigenza.
Abarimu bavuga ko ibizamini babyandika ku kibaho kubera kubura ukundi babigenza.

Dushimimana Elie wiga mu wa 3 w’icyiciro rusange, unahagarariye bagenzi be bahiga,ati’’ Turifuza ko Meya Mukamasabo Appolonie, Minisitiri w’uburezi, n’umuvugizi w’itorero ADEPR bamanuka bakatugeraho, bakareba niba koko imyigire yacu ijyanye n’igihe, mu gihe imyaka 22 ishize nta mwana n’umwe uraca iryera mudasobwa, ari ukuyiga mu magambo gusa, nta Laboratwari nta n’isomero tugira, tutabasha gusubira mu masomo kuko ntiwazinduka uje kuyasubiramo hatabona, kandi uretse no guturira ibiro by’Akarere, na REG ishami rya Nyamasheke turayituraniye.’’

Yongeyeho ati’’ Ikibabaje cyane kurushaho, ni uko abiga hano hafi ya bose baturanye n’ishuri n’iwacu mu ngo amashanyarazi akaba atarahagera. Ntidushobora gusubiramo amasomo hano ku ishuri kuko mu gitondo cya kare haba hatabona, tugeze mu ngo na bwo ntibishoboka, iyo imvura iguye ari nyinshi amashuri yose acura umwijima ntitube tucyize, n’uwiswe ngo atsinze ikizamini cya Leta kuko hano gutsinda ari Imana kubera imyigire yacu, agera ahandi igihe abandi mudasobwa baba bazikirigita we agatangira kubaza ibice biyigize no gutangira kuyitegereza neza, agatakara, tukumva rwose hari igikwiye guhinduka.’’

Ishuri rimaze imyaka 22 nta mashanyarazi, nta n'ikoranabuhanga rifatika ryigishwamo.
Ishuri rimaze imyaka 22 nta mashanyarazi, nta n’ikoranabuhanga rifatika ryigishwamo.

Ishimwe Fany wiga mu wa 6 w’abanza na we ati’’ Kumyaka 16 mfite sindakoza mudasobwa mu ntoki, sinzi ibice biyigize,sinzi no kuyifungura, nta n’umwana wa hano uharangije icyiciro rusange uhitamo ishami rizamo iby’ikoranabuhanga cyane. Ko bashishikariza abakobwa kuba intyoza mu ikoranabuhanga, bajya bibuka ko n’amashuri nk’iri ryacu abaho? Ese nkatwe badutekerezaho iki? Kudushyirira amashanyarazi mu ishuri, bakaduha modasobwa na Laboratwari natwe tugakura dukunda amasiyansi n’ikoranabuhanga, na byo birasaba ko perezida Kagame ari we uzarinda kwimanukira ubwe aje kudusura ngo natwe tugere ku ireme ry’uburezi nk’ahandi?. Turababaje pe,turi abo gutabarwa byihuse.’’

Si abanyeshuri babangamiwe gusa n’abarezi bavuga ko kwigisha mudasobwa mu magambo uyishushanya ku kibaho ntayo uberekeraho, kutigisha igihe imvura iguye ari nyinshi kandi ibihe byinshi bisigaye ari iby’imvura, kutabasha gusubirishamo abana amasomo kubera umwijima uba iri mu ishuri mugitondo na nimugoroba, kuba n’abarimu ubwabo batagira mudasobwa ngo babashe gukora ubushakashatsi, ari ibibazo bituma bamwe mu baje kuhigisha bahata bakigendera.

Abahamaze igihe bo ngo nta handi bashobora gukora ibizamini kuko byose bikorerwa kuri mudasobwa kandi n’ibyo bari bayiziho barabyibagiwe kubera kumara igihe kirekire batazikoresha. Giramahoro Marie Rose uhamaze imyaka 10 yitwa ko yigisha ikoranabuhanga ariko akavuga ko mu by’ukuri atavuga ko aryigisha, ati’’ Birababaje cyane kuko nanjye ubwanjye umaze imyaka 10 nitwa ko nigisha ikoranabuhanga hano nta mudasobwa ngira, n’ishuri rifite 2 gusa zo mu biro ntitwazijyana kuzereka abanyeshuri cyangwa natwe ngo tuzikoreshe.

Indangamanota tuzikoresha intoki, ibizamini tubyandika ku kibaho,umwarimu ntashobora kuzinduka ngo ategure neza amasomo ye, cyane ko hari n’abatuye muri aka gace na bo batagira amashanyarazi iwabo ngo bahategurire, n’ibindi bibangamiye ireme ry’uburezi hano, binatuma iri shuri riza mu myanya ya nyuma mu gihugu mu mitsindire kandi birumvikana cyane.’’

Mugenzi we Nzabonimpa Pierre Edmond wigisha amasiyanse na we ati’’ Nk’ubu hari tumwe mu dukoresho tw’ibanze twa Laboratwari twari twahawe ariko turapfa ubusa kuko utadukoresha ibindi bikenewe ngo dukore neza bidahari. Umuriro muri telefoni iyo ushize biba ari ibibazo, n’ibindi bituma abenshi bagakora batishimye,bahora babaririza aheza hari imyanya ngo bigendere.

Ishuri se mwarimu yigisha ibitekerezo byibereye mu gushaka ahandi ajya, yatanga uwuhe musaruro mu ireme ry’uburezi? Bakemure ikibazo cy’amashanyarazi,baduhe mudasobwa , Laboratwari n’isomero, mwarimu yigishe yishimye n’imitsindire izaboneka.’’

Umuyobozi w’iri shuri Ntagwabira Silas uhageze vuba, avuga ko yahageze yabona umwanya ishuri ririho ku rwego rw’igihugu mu mitsindire n’ibibazo biririmo bifatiye ku kutagira amashanyarazi n’ahantu riherereye na ba nyira ryo akumva bitumvikana.

Ati’’ ntibibangamiye abanyeshuri n’abarimu gusa,natwe ubuyobozi turabangamiwe cyane. Nka raporo za buri munsi dutanga hari iziba zihutirwa bisaba kujya kuzikoreshereza muri za Cyber cafés kandi ayo mafaranga dutanga buri munsi ntiyigeze ateganywa, n’ibanga ry’akazi aho ntiwavuga ko riba ryizewe.

Dushobora kujya gukoresherezayo ibizamini abanyshuri bakabibona tutaraganagaruka ku ishuri kubera aho tubikoreshereza ibyinshi tugahitamo kubikoresha intoki. Imashini 2 zo mu biro iyo umuriro twashyiriyemo mu ngo mbere yo kuza ushizemo kubera no kugenda zisaza turazirambika.

Turi mu mashuri ya nyuma mu mitsindire mu gihugu cyane cyane mu mashuri abanza kubera izo ngaruka zose, ariko twandikiye REG ishami rya Nyamasheke n’Akarere tubibamenyesha dutegereje igisubizo ariko ibyo abanyeshuri n’abarezi bavuga ni byo nanjye narabisanze, namwe mwabyiboneye,hakenewe icyakorwa ngo bihinduke,ubwo inzego zose bireba zibizi twizeye ko hari ikizakorwa vuba,kuko uko bitinda hari byinshi byangirika mu myigire n’imyigishirize.’’

Umuyobozi w’aka karere Mukamasabo Appolonie avuga ko imyigire y’aba bana na we iri mu bimubuza ibitotsi, ariko ko atari ho honyine iki kibazo kiri muri aka karere,hari n’andi mashuri menshi afite ibibazo by’uburezi bufite ireme kubera kutagira amashanyarazi,ariko ko ikibazo kiri ku ngengo y’imari na COVID -19 yahungabanije bikomeye ubukungu bw’aka karere, bigakoma mu nkokora umuvuduko wari uhari wo kugeza amashanyarazi ku batayafite n’aya mashuri arimo, ko bagiye gukora ibishoboka byose kigakemuka.

Ati’’ Turakubita inzu ibipfunsi turebe ko ingengo y’imari yaboneka duhere kuri ayo mashuri, GS Makoko ikazaza imbere mu yihutirwa azaherwaho,kugira ngo bave muri iyo myanya ya nyuma mu gihugu, bagire ireme ry’uburezi rifatika,rishingiye ku ikoranabuhanga nk’uko bimeze n’ahandi henshi mu gihugu.’’

Iri shuri ryashinzwe n’itorero ADEPR muri 2000,muri 2009 rishyirwamo uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9,kuva icyo gihe kugeza ubu nta mashanyarazi rigira nta na mudasobwa ryigeze.

aba_banyeshuri_bavuga_ko_nta_n_umwe_muri_bo_ushobora_gufungura_mudasobwa_ngo_agire_icyo_ayikoreraho.jpg

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Nyamasheke: GS Makoko rimaze imyaka 22 ritigisha ikoranabuganga bitewe no kutagira amashanyarazi
    Ibi Fabrice yarabivuze yarabivuze nubwo we iyiga muri primaire bivuze ko hose ari kimwe. Bravo Fabrice wari wavugiye abandi nubwo batakumvise

  2. Nyamasheke: GS Makoko rimaze imyaka 22 ritigisha ikoranabuganga bitewe no kutagira amashanyarazi
    Ibi Fabrice yarabivuze yarabivuze nubwo we iyiga muri primaire bivuze ko hose ari kimwe. Bravo Fabrice wari wavugiye abandi nubwo batakumvise

  3. Nyamasheke: GS Makoko rimaze imyaka 22 ritigisha ikoranabuganga bitewe no kutagira amashanyarazi
    Meya uri gusaba abarimu amabati yabatishoboye yabasabye ahubwo inkunga yo gushyira umuriro I Makoko

  4. Nyamasheke: GS Makoko rimaze imyaka 22 ritigisha ikoranabuganga bitewe no kutagira amashanyarazi
    Meya uri gusaba abarimu amabati yabatishoboye yabasabye ahubwo inkunga yo gushyira umuriro I Makoko

  5. Nyamasheke: GS Makoko rimaze imyaka 22 ritigisha ikoranabuganga bitewe no kutagira amashanyarazi
    Meya uri gusaba abarimu amabati yabatishoboye yabasabye ahubwo inkunga yo gushyira umuriro I Makoko

  6. Nyamasheke: GS Makoko rimaze imyaka 22 ritigisha ikoranabuganga bitewe no kutagira amashanyarazi
    Meya uri gusaba abarimu amabati yabatishoboye yabasabye ahubwo inkunga yo gushyira umuriro I Makoko

  7. Nyamasheke: GS Makoko rimaze imyaka 22 ritigisha ikoranabuganga bitewe no kutagira amashanyarazi
    Birababaje cyane nkange umunyeshuri wiga Gsmkk turababaje cyane mudufashe.

  8. Nyamasheke: GS Makoko rimaze imyaka 22 ritigisha ikoranabuganga bitewe no kutagira amashanyarazi
    Birababaje cyane nkange umunyeshuri wiga Gsmkk turababaje cyane mudufashe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *