Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye na Mukamana Dative, wiswe izina rya Masenge kubera igikorwa akora cyo gufasha abakobwa n’abagore batageze mu rubohero, yatangaje ko nubwo hari abiheba nyuma yo gushaka bumva ko bataca imyeyo bigakunda.
Uyu mugore avuga ko abakobwa bataciye imyeyo abafasha kuyica by’umwihariko akavuga ko n’abagore babyaye bishoboka cyane mu gihe hari ababifata nk’ibidashoboka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati: “Buriya iyo akiri mutoya umubiri we uba woroshye, urakurura bikaza, ariko ku muntu mukuru we hifashishwa imiti yabugenewe kandi iyo miti nta ngaruka igira, iba itunganyijwe neza”.
Akomeza agira ati: “Waba warabyaye rimwe cyangwa se kabiri, urakuna bigakunda cyane rwose, ikibabaje nuko hari uwibuka kuza ngo mufashe ari uko umugabo we amumereye nabi amubaza impamvu ataciye mu rubohero, ndetse anamutonganya ko atamunezeza”.
Uretse no kuba avuga ko hari abazengerezwa n’abagabo babo ko batakunnye, hari n’abandi bahozwa ku nkeke kubera kutabona ububobere cyangwa se kutazana amazi (amavangingo) mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.
Avuga ko nta ngaruka imiti atanga igira ku abo yayihaye, ati: “Nta muntu wari wagaruka ambwira ko umuti tubaha wamuguye nabi, ahubwo hari n’abampamagara banyumvisha ibyo bakorana n’abagabo babo mu buriri, nyuma yo kunezezanya”.
Dore inkuru bifitanye isano yo GUKUNA
Hari icyo ushaka gusobanuza twandikire kuri kamikazigentille08@gmail.com cyangwa se ubarize kuri 0785058200! Murakoze
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/bwiza.com


