Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris mu Bufaransa, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi rwanzuye ko iperereza ku ruhare umugore wa Habyarimana Juvénal, Agathe Kanziga, akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi no mu itegurwa ryayo rikomeza.
Uru rubanza rwagombaga gusomwa tariki 8 Mata, rusubikwa ku mpamvu zitatangajwe.
Kuri uyu wa Gatatu, umucamanza w’urukiko yavuze ko abacamanza baciye urubanza mbere batahaye agaciro gakwiye ubuhamya bumwe na bumwe n’ingingo z’amateka by’ingenzi muri iki kirego; nk’uko Ibiro Ntaramakuru AFP by’Abafaransa byabitangaje.
Ni nyuma y’uko uruhande rw’abarega rwajuririye umwanzuro w’urukiko wo mu mwaka ushize wavugaga ko nta bimenyetso byerekana ko Kanziga w’imyaka 83 yagize uruhare muri jenoside, bityo, ko nta mpamvu yo gukurikiranwa mu bucamanza.
Kanziga wahoze ari umugore wa Perezida Juvenal Habyarimana ashinjwa n’amashyirahamwe y’abafasha abarokotse jenoside kugira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa ubwicanyi bwari bugambiriye Abatutsi mu 1994.
Uruhande rwa Kanziga ruvuga ko nta ruhare yagize muri ibyo bikorwa ndetse rwemeza ko ahubwo na we ari mu bagizwe ingaruka n’ibyabaye mu Rwanda mu 1994 kuko ruvuga ko umugabo we yishwe kandi Kanziga yahunze igihugu ubwicanyi bugitangira.
Kuva mu 2007 Kanziga ari mu mboni z’ubucamanza mu Bufaransa ariko ntabwo aragezwa imbere y’urukiko ku byaha ashinjwa na Collectif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR).


