Yabashije gutakaza ibiro 60 ipfunwe rishira gutyo

Sangiza iyi nkuru

Christina Jordan w’imyaka 34 y’amavuko , umugore wari ufite umubyibuho ukabije ungana n’ibiro 120 yakunze kugira ipfunwe ry’umubyibuho we kuko akenshi hari serivisi atabonaga kubera uwo mu byibuho.
Amakuru dukesha urubuga 7sur7.be, avuga ko Christina Jordan mu kiganiro n’ikinyamakuru People cyo mu Bwongereza , yagitangarije ko yakunze kurangwa n’ipfunywe kubera umubyibuho we ukabije. Mu myaka 9 ishize ubwo uyu mugore yagiriraga urugendo i Disneyland, ntiyabashize kugendera ku cyuma kizamura abagenzi. Yabashize kucyicaramo ariko kwambara umukandara biranga kuko utabashaka kuzunguruka umubyimba we.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Byabaye ngomba ko yitabaza umusore wakoraga kuri iyo mashini. Uyu musore ntiyazuyaje kumubwira ko serivisi ashaka ayihabwa kubera ko ari mugari umukandara utamuzunguruka. Uyu mugore agira ipfunywe. We n’umuryango we bamaze amasaha agera kuri abiri muri icyo cyuma, biba ngombwa ko bakibasohoramo.
N’isoni nyinshi yavuye muri icyo cyuma, ashatse gusohoka nabwo bimubera akaga. Yananinwe guca mu muryango bituma bafungura umuryango mugari yari yinjiriyemo, avuga ko yari ameze nk’itungo rijyanywe ku ibagiro. Bikomeza kumubabaza.
Ibi nibyo byatunye ashakisha uburyo yananuka. Ku bw’amahirwe yabigezeho kuko yifashishije kuringaniza no kumenya indyo ye no gukora siporo. Mu mwaka umwe gusa yatakaje ibiro 60.
Uyu mugore bivugwa ko ubu ari mu mudendezo nyawo, ubu ni umujyanama mu mirire kuko afite n’abamugana akabagira inama zishyurwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Abdou Nyampeta
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *