Kuri uyu wa 23 Gashyantare 2022, Umuhesha w’Inkiko Me Anselme Uwayezu yajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Rubavu cyo guhagarika cyamunara y’inzu y’Umunyarwandakazi uba muri Amerika Kanyabutembo Virginie, mu Rukiko rwisumbuye rwa Rubavu.
Tariki ya 7 Mutarama 2022, urukiko rwari rwafashe iki cyemezo nyuma yo gusanga iyi cyamunara yakozwe na Me Uwayezu wateje iyi nzu iri mu kibanza UPI:3/03/04/04/1497 mu Mudugudu w’ Uburanga w’AKagari ka Mbugangari k’Umurenge wa Gisenyi w’Akarere ka Rubavu tariki ya 7 Ukuboza 2021 itarakurikije ibiteganywa n’amategeko, nk’aho yabikoze kandi urubanza rukiri mu Rukiko rw’Ubujurire kandi nta n’inyandiko mpesha yashingiyeho.
Muri urwo rukiko, icyo gihe Perezida w’Iburanisha yagize ati: “Me Uwayezu Anselme yanyuranyije n’ibyo amategeko ateganya mu guteza mu cyamunara, arangiza urubanza rukiburanishwa, bikaba bitubahiriza amategeko ajyanye no gufatira.”
Ibi kandi ni byo byongeye kugirwaho impaka mu bujurire bwatanzwe na Me Uwayezu n’ubwo habanje gusuzuma inzitizi zatanzwe zo gusubika urubanza , Urukiko rwiherereye rwemeza ko nta mpamvu n’imwe yatuma urubanza rudakomeza ngo nuko hari urundi rubanza rwo mu bujurire bifitanye isano.
Ku ruhande rwa Kanyabutembo bo bavugaga ko ibyo Me Uwayezu avuga bitafatwa nk’inzitizi ndetse n’impamvu atanga nta tegeko zishingiyeho. Bati: “Ari kubikora nko gutinza urubanza kubera gutinya ingaruka uru rubanza ruzamugiraho.”
Umucamanza yabajije Me Uwayezu impamvu atiyumvisha ko urubanza rushobora kuburanwa mu buryo butandukanye, we asaba ko habanza hagacibwa urubanza rw’ubujurire aho yavugaga ko mu nyungu z’ubutabera yumva bategereza urukiko rw’ubujurire ku rundi rubanza.
Mu bujurire bwabaye tariki ya 23 Gashyantare 2022, hagaragayemo ibintu bidasanzwe nk’aho Me Uwayezu yabwiwe na Perizida w’inteko y’abacamanza ko bigaragara ko atigeze yishyura igarama ry’urubanza mu gihe we yavugaga ko yishyuye, maze asabwa nimero y’inyemezabwishyu nayo irabura, birangira asabwe gukomeza kuyishaka , urubanza narwo rurakomeza n’ubwo byatwaye iminota itari mike hategerejwe Me Uwayezu ngo agaragaze ko yishyuye igarama rimwemerera kwakirwa kw’ikirego cye, muri uru rukiko kandi humvikanye umucamanza abwira Me Uwayezu ko ibintu bakora byo gufunga system atari umuco mwiza.

Ni nyuma y’aho abo ku ruhande rwa Kanyabutembo ku wa 22 Gashyantare batabashaga kwinijra muri system ngo babashe gukurikirana neza ibyari bikubiye muri iki kirgo, byaje no gutuma Me Twizeyimana Theophile wunganira Kanyabutembo azindukira ku Rukiko ngo abereke ibyabaye.
Ni ibintu byatunguye benshi bakibaza imikino yaba iri gukinwa na Me Uwayezu n’abamufasha gufunga system y’urukiko, byateye kwibaza gukomeye abo ku ruhande rwa Kanyabutembo biza no gukomozwaho n’umucamanza asa n’uwiyama uyu Muhesha w’Inkiko.
Ku kibazo cyo kuba muri system y’urukiko hataragaragaramo inyemezabwishyu y’igarama ya Me Uwayezu cyanakuruye impaka maze Perezida w’inteko iburanisha avuga ko hari n’abakunze kuvuga ko bishyuye kandi batarishyuye, ahubwo bagahitamo gukoresha ibyo bakoresheje mu zindi manza, ko n’ubwo ahamya ko yishyuye bo batabigenderaho kandi ntabyo babona mu mashini.
Me Twizeyimana yabwiye urukiko ko ikirego bafite imbere yabo cyihutirwa kandi ko badakwiye kumva ibyo Me Uwayezu avuga kuko yabakoresha amakosa. Ati: “Twibutse urukiko ko iki kirego kiri imbere yanyu cyihutirwa, turagira ngo umuburanyi adakoresha urukiko amahano, kandi ikiburanwa mu rukiko rw’ubujurire ni ukumenya nyir’umutungo, tukaba dusaba ko iri buranwa ryakomeza.”
Kuri uyu munsi kandi mu rukiko hagaragayemo kutitabira iburanishwa kwa Rugamba Xaver byavuzwe ko arwaye wagombaga kuza ku ruhande rwa Me Uwayezu ndetse n’undi witwa Nkundimana Jean Damacsene, wari waguze inzu muri cyamunara kuri miliyoni 27.455.500, asaba ko yahabwa ubukode bw’inzu bungana n’ibihumbi 700.000 buri kwezi , hakiyongeraho andi ibihumbi 100 yakoresheje mu gutegura urubanza.
Nkundimana asaba urukiko gususuma rukemeza ko umutungo uba uwe akawegukana cyangwa byagaragara ko yagurishijwe hadakurikijwe amategeko na byo hakagenwa igikwiye, kandi agasaba ko aya mafaranga uzatsindwa wese yagombye kumwishyura kuko nawe yayatanze kandi akaba atarimo kuyakoresha.
Ubushize urukiko rumaze gutesha agaciro iyi cyamunara, abo kwa Kanyabutembo bari bagaragaje ibyishimo, bashimira Perezida Kagame kuko bagiye bamutakambira nyuma y’aho bari bamaze gutsindirwa mu rukiko rwa Musanze bavuga ko habayemo akarengane na ruswa. Aha kandi banavuze ko bizeye ko urubanza rw’ubujurire nyina aburanamo na Rugamba Xavier rwo kugaruza umutungo ugasubira ku izina rye narwo ruzabagendekera neza.
Umwanzuro ku bujurire urasomwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Gashyantare, saa kumi z’umugoroba.
Inkuru zijyanye nayo wasoma
[
Rubavu: Cyamunara yateshejwe agaciro, bashimira Perezida Kagame
Rubavu: Cyamunara yateshejwe agaciro, bashimira Perezida Kagame->https://bwiza.com/?Rubavu-Urukiko-rwatesheje-agaciro-cyamunara-y-inzu-y-uwaburanaga-n-Umuhesha-w]
Rubavu: Umucamanza yabajije ’Huissier’ uburana na Kanyabutembo niba yerekwa akamenya iby’urukiko
Rubavu: Arashinja abacamanza kumuriganya inzu yubatse mu kibanza yahawe na Leta, agatabaza Kagame


