img-20220225-wa0010_1.jpg

Urubanza rw’Umunyakoreya Urukiko Rukuru rwakatiye imyaka 5 rugiye gusubirwamo

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Rukuru tariki ya 20 Mutarama 2022 rwahamije Umunya-Koreya y’Epfo witwa Jin Joseph icyaha cy’inyandiko itavugisha ukuri, rumuhanisha igihano cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 3,000,000Frw nk’uko Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwarabitegetse muri Werurwe 2021.

Icyo gihe umucamanza yavuze ko adahamwa n’ikindi cyaha cy’ubuhemu yashinjwaga kuko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bweretse urukiko bumuhamya icyo cyaha.

Icyo gihe Jin n’abanyamategeko be bahise bajururira icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye mu Rukiko rukuru, na rwo rugumishaho icyemezo cyo kumufunga imyaka itanu n’ihazabu ya miliyono 3,000,000Frw.

Uyu Munyakoreya mu ibaruwa BWIZA yaboneye kopi, yahise yitabaza urukiko rw’ubujurire mu manza z’akarengane yandikira Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo asaba ko yahabwa amahirwe ya nyuma yo kuburana urubanza mu rukiko rw’ubujurire.

Jin yasobanuriye Dr Ntezilyayo ko inkiko zose yaziciyemo yaba urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ndetse n’urukiko Rukuru zirengagije ibisobanuro yatanze, zikamuhamya icyaha cy’inyandiko itavugisha ukuri, zikanamukatira.

Dr Ntezilyayo yasubije Jin ko urubanza rwe rugomba gusubirishwamo ku mpamvu z’akarengane. Bigaragara mu cyemezo No 31/CJ/2022 Bwiza ifitiye kopi.

Iki cyemezo kiragira kiti: “Twebwe Dr Faustin Ntezilyayo, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga tumaze kubona ibaruwa twandikiwe na Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire isaba ko urubanza No RPA 00676/2021/HC/KIG rwaciwe n’urukiko Rukuru kuwa 20 Murarama 2022 aho haburanaga Ubushinjacyaha na Jin Joseph ko rwasubirwamo kubera impamvu z’akarengane.”
img-20220225-wa0010_1.jpg

Uru rubanza rumaze imyaka isaga itatu mu butabera rutarafatwaho cyemezo cya nyuma n’umucamanza. Rwatangijwe n’uwitwa Pascal Kanyandekwe ku ikirego yatanze mu bugenzacyaha bw’uRwanda (RIB) arega Jin utuye mu Rwanda, aho akorera ibikorwa by’ubucuruzi ari nabyo byavuyemo amakimbirane yavuyemo kutumvikana birangira bitabaje inkiko.

Umwirondoro wa Jin werekana ko atuye mu mujyi wa Kigali, akarere ka Gasabo, umurenge wa Kacyiru, akagari ka Kamutwa, mu mudugudu w’Umutekano.

Intandaro y’urubanza

Mu kirego Kanyandekwe yashyikirije RIB, avuga ko bafatanyije gushinga Sosiyete yitwa MUTARA E&C LTD ariko uyu Jin akaza kumuhemukira.

Ubwo Kanyadekwe yatangaga ikirego bwa mbere muri RIB, yamureze ibyaha birimo icyaha cy’inyandiko mpimbano, icyaha cy’ubuhemu n’icyaha cy’inyandiko itavugisha ukuri agamije guhishira amafaranga yarigishije.

Kanyandekwe yavuze ko Jin Joseph yahimbye kashe (Stamp) akora ifite ishusho y’urukiramende kandi kashe ya sosiyete MUTARA E&C LTD ari iy’uruziga, iyo kashe Jin Joseph yahimbye yayishyize ku nyandiko itavugisha ukuri yitwa QUOTATION (ivuga ibiciro by’isoko) muri Gicurasi 2017.

Agaragaza ko bagiye gutegura ibigendanye no gukora imirimo itandukanye y’isoko kandi ibyo bikorwa byose byari byarakozwe muri 2016 kuko hatanzwe uwatsindiye isoko muri Werurwe 2017.

Nyuma yo gushyira ubwishyu bwagenewe societe kuri konti ye bwite mu 2018, Jin yihutiye gufungura sosiyete y’ubucuruzi mu birwa bya Maurice (Mauritius) ifite amazina ahuye neza n’aya MUTARA E&C LTD, sosiyete asangiye na Kanyandekwe mu Rwanda, ndetse anayifungurira konti muri icyo gihugu.

Jin Joseph yabajijwe n’ikigo gifungura konti muri Banki cyo muri Mauritius aho amafaranga azajya yakirwa azajya aturuka, atanga urutonde rw’imishinga azavanamo ubwishyu, urwo rutonde rukaba ari imishinga asangiye na Kanyandekwe mu Rwanda.

Mu iburana mu Rukiko Rukuru, abahagaratiye Kanyandekwe bavuze ko ibi Jin yabikoze agamije gukwepera imisoro muri Mauritius(Money laundering) ndetse no gusiga iheruheru sosiyete basangiye mu Rwanda. Ibyo byose Jin yabikoze atabanje kubaza Kanyandekwe.

Imanza zose Jin yarezwe mu nkiko zishingiye ku bwishyu bw’amadolari 499,750, yategetswe n’inkiko z’ubucuruzi kuyagarura muri sosiyete.

BWIZA izakurikirana uru rubanza kugera rubaye itegeko.

AMAFOTO: NKUNDINEZA@2022

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *