Umushumba w’ururembo rwa Kigali mu itorero ADEPR, Pasiteri Rurangwa Valentin yasabye abashumba bakuru baryo kuririnda ubundi bwirakabiri nk’ubwo ryabayemo mu minsi ishize, bivanga mu nshingano zitari izabo.
Ni ijambo uyu mushumba yavugiye mu kibwiriza yatanze, mu muhango wo kwimika Umushumba Mukuru n’Umushumba Mukuru wungirije wa ADEPR, wabaye kuri uyu wa 6 Werurwe 2022.
Yagize ati: “Inshingano z’Umushumba Mukuru ziri hariya, iz’Umushumba Mukuru wungirije ziri hariya, zirasobanutse. Nyamuneka muzaturinde ubwirakabiri mu itorero. Iri torero ryarababaye, iri torero ryanyuze muri byinshi, twanyuze mu bihe bitandukanye, hari n’igihe twabonye ubwirakabiri.
Hari n’igihe ubwirakabiri bwaje, ibinyamakuru birandika, induru ziravuga, tugatinya no kubihanga amaso ngo tubirebe, rimwe na rimwe tugatega, tukarebera mu mazi, tugatinya kubitumbira. Ariya ni amateka, arangirane nayo, dutangire urugendo rushya.”
Pasiteri Rurangwa yasabye abo muri ADEPR kuba maso bagasengera abashumba bakuru, bakababa hafi, bakanabagira inama, kuko ngo iyo ubwirakabiri bwaje, bigira ingaruka mu itorero, ku miryango no ku gihugu.
Uyu mushumba yavuze ko bimwe mu bizashoboza aba bashumba kuyobora itorero neza ari uko bazumva ko inshingano bafite atari ubutware, ahubwo ari “umurimo w’ubugaragu, umurimo wo gukorera abandi, umurimo wo kwitanga. Ni byo. Bibiliya iravuga ngo uwifuje aba yifuje ikintu cyiza. Ni umurimo wo gukorera umwami.”

12 Responses
Pasiteri Rurangwa yasabye abashumba bakuru ba ADEPR kurinda itorero ubwirakabiri
Kabaye akazi ntabwo mukiri abakozi bimana ubwo namwe nyine nimwigire kwiyibira

uwo mushumba azakemure ikibazo cy’amafaranga y’ikigega bagenzi be bakiriye abakristo batanze naho ibindi ni nyagasani uzabyikemirira

Abashumba biki gihe se ni akazi no gukurura bishyira gukorera imana byararangiye ahubwo ni porotike gusa inda mini n ubugambanyi gusa ibindi byo ni ahi mana yatabara ADPR

Ni akazi nta gukorera imana nabo nibajyemo bishyirire mu mifuka biyubakire amayetaje.abakrito bazishyura inda mini imbere n ubugambanyi gusa

Iminsi y’amarira ibaye nyinshi si ntekereza ko iri torero rizasubirana kuko ama Leta yararyibasiye cyane uhereye ku ya Habyarimana igihe mu 1991 bageragezaga kuryubakira ishyaka ryitwaga UNISODC icyo gihe twarabyanze babikora mw’ibanga,nyuma ho byabaye ibindi none birangiye ADEPR ibaye nka Englican kuko Englican n’idini ry’umwamikazi.
Gusa ikiza kirimo n’n’ubundi umukiranutsi adashakirwa mw’itorero(idini)ahubwo ashakurwa muri Kristo Yesu.ntako tutagize ngo tugir’inama abari barifite mu biganza mbere y’aha ariko kubera kimwe cg ikindi mu byabagenzaga twisanze tugosorera mu rucaca