Minisititeri y’Ingabo ya Ukraine yemeza ko kugeza kuri uyu wa 6 Werurwe 2022 mu ntambara iri kuberayo, u Burusiya bumaze kuhatakariza ingabo zigera ku 11,000 n’indege 92 zirimo kajugujugu 48.
Iyi Minisiteri ivuga ko kandi u Burusiya bumaze gutakaza ibifaru bito 285, imbunda zirasa kure 109, ibifaru binini 985 bifite ubushobozi bwo gutwara abasirikare, imbunda nini 50 zirasa misile zihekwa n’imodoka, ubwato 2, imodoka ntoya 447, imodoka 60 ziheka ibigega bya peteroli, drone 4, n’imbunda 21 zirasa misile zihanura indege.
Akenshi Leta ya Ukraine yagiye isobanura ko hari abasirikare b’u Burusiya yica, abandi ikabafata mpiri, intwaro isenya n’izo ibambura, ariko ntabwo iratanga imibare ibitandukanya.
Kugeza ubu ntacyo Leta y’u Burusiya iravuga kuri iyi mibare yatanzwe n’iya Ukraine, gusa inshuro imwe yatangaje umubare w’abasirikare imaze gutakaza, byagaragaje ko ibihugu byombi byaba bifite raporo zihabanye. Icyo gihe hari tariki ya 2 Werurwe 2022, ivuga koi maze gutakaza abasirikare 498, ariko Ukraine yo yari yamaze kwemeza ko ari 6000.
Intambara ya Ukraine n’u Burusiya yatangiye tariki ya 24 Gashyantare 2022. Ikomereje mu mijyi itandukanye.

6 Responses
Ukraine yemeza ko u Burusiya bumaze gutakaza abasirikare 11,000 n’indege 92
Sinumva se Ukraine yaramaze gutsinda uburusiya? Irigutabaza isaba gufashwa iki kdi? Ishaka kwivamo ko imibare itanga atariyo!

Ndabona Ukraine yashoboye Uburusiya da !None ko irimo gutabaza yabuze iki ngo ijye no gufata Putine!Nireke intambara y’amagambo ahubwo yemere ko abanyaburayi bayiteranyije n’umuvandimwe!

ubwo se niba mu minsi 10, ingabo za ukraine zibashije gukora biriya urumva abarusiya bazarangiza amezi 2, batarashize. ikibazo nuko Pereiza wa Ukraine arimo gutabaza NATO kandi numva we ubwe yabamaze, ubwo iraza gukora iki