Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Burusiya, Alexander Valentinovich Novak yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gufatira ingamba ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi, mu gihe byashyira mu bikorwa icyemezo cyo kubuhagarikira isoko ry’ibikomoka kuri peteroli.
Uyu muyobozi yabivuze nyuma y’aho ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, abahagarariye itsinda ry’ibihugu 6 muri 7 bikize rizwi nka G7, basohoreye itangazo ryemeza umugambi wo guhagarika peteroli ikomoka mu Burusiya, bitewe n’intambara bwashoje kuri Ukraine. U Budage buri muri iri tsinda bwo bwanze iki cyemezo.
Novak mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa 7 Werurwe 2022, yasobanuye ko icyemezo cya G7 cyo guhagarikira u Burusiya isoko ry’ibikomoka kuri peteroli cyazateza ingaruka zikomeye, zirimo izamuka ry’igiciro cyabyo.
Yagize ati: “Guhagarika kugura ibikomoka kuri peteroli by’u Burusiya byazateza ingaruka zikomeye cyane ku isoko mpuzamahanga.” Kuri izi ngaruka nk’uko The Guardian yabitangaje, Novak yavuze ko igiciro cy’akagunguru gishobora kuzamuka kikagera ku madolari ya Amerika 300.
Yakomeje asobanura ko byazatwara igihe kinini kugira ngo bubone ahandi ho kuyohereza ku buryo byaziba icyuho. Ati: “Bizatwara imyaka kandi bizahenda cyane Abanyaburayi. Mu by’ukuri, ni bo bazababazwa cyane n’iyi ngaruka.”
Novak yamenyesheje Uburayi ko mu gihe butakomeza gufungura iri soko ry’ibikomoka kuri peteroli bituruka mu Burusiya binyuze ku muyoboro wa Nord Stream 2 uri mu Budage, n’igihugu cye kizihimura.
Uyu muyobozi yavuze ko icyo u Burusiya bwiteguye gukora ari ukutongera kohereza gazi bwari busanzwe bugurisha ibihugu byo kuri uyu mugabane, inyura mu muyoboro wa Nord Stream 1. Ati: “Dufite uburenganzira bwose bwo gufata icyemezo gisa n’icyo, tugafata ingamba kuri gazi twohereza tuyinyujije ku muyoboro wa Nord Sream 1.”
Gazi u Burusiya bwohereza ku mugabane w’u Burayi iri ku kigero cya 40%, ugereranyije n’ituruka mu bindi bihugu.

2 Responses
U Burusiya bwarahiriye gufatira Uburayi icyemezo gikarishye
PUTINE yaravuze ngo azafata UKRAINE mu masaha 72 ngira ngo murabyibuka mwese, ariko ndabona niminsi 72 azaba atarayifata, gusa kuritura amazu byo azabibasha ariko ukwanga atiretse arakubwira ati turwane, azafatira uburayi ibyemezo se na wa muperezida wa UKRAINE avuga ngo ni drogue yamubashije ahaaaa. hanze habyina umuhanga, karage kamuhagame ahubwo kabe celebre