Umucamanza wakatiye Ngirabatware Augustin yajyanwe mu rukiko

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 17 Mutarama 2016 nibwo Aydin Sefa Akay wahoze ari umucamanza w’umuryango w’Abibumbye wanaciye urubanza rw’umunyarwanda Ngirabatware Augustin akamukatira imyaka 35 nyuma yo kumuhamya ibyaha muri jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yagejejwe imbere y’urukiko rw’i Lahaye kugirango yiregure ku byaha nawe ashinjwa
Akay kimwe n’abandi bantu barenga ibihumbi 41 bose batawe muri yombi bakurikiranyweho kugira uruhare mu gushaka guhirika ku butegetsi perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdogan muri cout d’eta yapyubye ku wa 15 Nyakanga 2016.
Kuva mu kwezi kwa Nzeri 2016 ubwo yafatwaga ntiyari yakagera mu rukiko, Akay yahoze akorera LONI nk’umucamanza by’umwihariko yagize uruhare mu rukiko mpuzamahanga rw’ashyiriweho u Rwanda i Arusha aho yaje guca urubanza rwa Ngirabatware Augustin akamukatira imyaka 35 gusa umucamanza Meron wamusimbuye yaje kugabanya iyi myaka mu bujurire ayigira 30 gusa.
Abo mu muryango wa Akay baganiriye n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) bagaragaje ko umubyeyi wabo afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba bavuga ko itabwa muri yombi rya Akay rinyuranyije n’amategeko kuko anafite ubudahangarwa mpuzamahanga gusa ngo Turukiya yanze kumvira UN
Ubutegetsi bwa Turikiya bushinja by’umwihariko Akay kuba yari afite muri telefoni ye uburyo yakuye kuri interineti (Downloaded APP) bumufasha gutegura guhirika perezida Recep Erdogan.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aganira na AFP, Meric Akay umukobwa wa Akay yagize ati “Ku itariki ya 21 Nzeri 2016 nibwo abapolisi baje mu rugo batwara papa, bashakishije mu bitabo bye byose birenga 2000 afite mu rugo, bashakisha mu mapaji ya buri gitabo ariko nta gishinja na kimwe babonye, uburyo papa afunzwemo bunyuranyije n’amategeko”
Akomeza agira ati “Ariko uretse n’ibyo, papa yabaye umucamanza mpuzamahanga wa UN, bivuze ko yakabaye afite ubudahangarwa mpuzamahanga gusa leta ya Turukiya yanze kumvira ubusabe bwa LONI ngo imurekure”
Akay yabaye ambasaderi wa Turukiya mu gihugu cya Burkina Faso mu myaka ya 2012 kugeza 2014, uyu yakomeje kuvuga ko nta ruhare na ruto yagize muri Coup D’Etat yari yateguwe n’umuvugabutumwa w’umunyamerika witwa Fethullah Gulen ashaka guhirika perezida Recep, gusa umushinjacyaha Anadolu muri uru rubanza ahamya ko Akay akoresheje ikoranabuhanga yari afite uruhare rukomeye muri uyu mugambi wa Gulen
Ifungwa rya Akay ryaba rigaragaje nintege nke ku muryango w’Abibumbye. Byaba binagaragaza ko uyu muryango utaraha agaciro igikorwa cyo guhana abakoze jenoside mu Rwanda kuko uyu mucamanza ugiye kugezwa mu rukiko yari yaragaragaje ubutabera buhamye mu gihe yakoreraga ICTR mu gihe Meron wamusimbuye ubu yamaze kugabanya igihano cyari cyarahawe Ngirabatware ndetse kuri ubu Ngirabatware yamaze no kwandika asaba kurekurwa by’agateganyo , ibintu bishobora kuzemerwa hakurikijwe uburyo umucamanza Meron yakunze kurekura benshi mu bakatiwe n’uru rukiko.
Icyakora kugeza ubu Theodor Meron agaragaza ko yaba adashyigikiye ifungwa na Akay kuko uretse kuba yarasabye akanama k’umutekano ka LONI gusaba leta ya Turukiya ikarekura Akay, Meron yanasabye uburenganzira bwo kuzitabira urubanza rwe gusa leta ya Turukiya ntiyigeze imuhakanira cyangwa ngo imwemerere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *