Umuraperi Uwimana Francis wamamaye nka Fireman kuva akiri mu itsinda Tuff Gangs, abona umuziki w’u Rwanda watera imbere ukagera ku rwego nk’urw’uwo muri Nigeria mu gihe Leta yawutera inkunga.
Fireman yabitangarije mu kiganiro yagiranye na The New Times, asaba Leta n’Abanyarwanda gushyigikira uyu muziki, abizeza ko wagera kure mu gihe baba babikoze.
Yasobanuye uko byagenze ngo ibihugu nka Nigeria biyobore umuziki wa Afurika. Ati: “Ibi bihugu bikomeye muri Afurika byose byatangiye nkatwe. Leta ya Nigeria yahamagaye abahanzi babaga mu mahanga, ibasaba kugaruka mu gihugu, ibizeza ubufasha. Ni bwo amazina akomeye nka Davido, Tiwa Savage na Don Jazzy bahinduye umuziki wa Afurika.”
Mu kumvikanisha ko Leta ikwiye gufasha abahanzi nyarwanda, Fireman yagize ati: “Abahanzi benshi bo mu Rwanda ni abize babitangiye bishimisha, nyuma babigira umwuga. Ntabwo dukora umuziki by’amaburakindi, ahubwo tuwukora ku bw’urukundo tuwufitiye, kandi dushaka guhagararira igihugu cyacu ku ruhandu mpuzamahanga.”
Mu nkunga Firemana asaba ko Leta yatera umuziki nyarwanda, harimo nko: kubashoramo imari, kubaka ibikorwaremezo by’umuziki no kubaka ibindi bigo bifasha urubyiruko rufite iyi mpano.


