Nyuma y’iminsi micye umupasiteri, Patrick Mugadza wo mu gihugu cya Zimbabwe ahanuriye Perezida Mugabe igihe azapfira aho kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Mutarama yatawe muri yombi na Polisi yo muri kiriya gihugu ubu akaba afunze kubera ubwo buhanuzi bwe.
Umuvugizi w’igipolisi cya Zimababwe Gift Mtisi avuga ko uyu muhanuzi afungiye mu murwa mukuru Harare nyuma yo gutangaza ko Perezida Mugabe ashobora kuzapfa ku itariki ya 17 Ukwakira uyu mwaka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mupasiteri yafatiwe mu mujyi rwagati arimo yigisha yambaye ibendera ry’igihugu babanza kurimukuramo mbere yo ku mujyana mu rukiko rukuru rwahise rwanzura ko aba afunzwe kubera ibyo aherutse kuvuga ku mukuru w’igihugu mu cyumweru gishize.
Inzego z’umutekano zitangaza ko ibi ari nko guharabika Perezida Mugabe ndetse no gutuka ubuyobozi buriho kandi bitemewe bityo bikaba bihanwa n’amategeko.
Mu mwaka wa 2015 nanone uyu mugabo yatawe muri yombi igihe kingana n’ukwezi azira ko yavuze ko Perezida Mugabe atwaza igitugu abaaturage ba Zimbabwe ndetse anagaragaza ko muri iki gihugu nta bwigenge buhari.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida Mugabe w’imyaka 93 utinya ubuhanuzi bumwerekeyeho yagiye ku butegetsi guhera mu 1980 ubwo igihugu cyavaga mu maboko y’abakoloni b’Abongereza kugeza na nubu akaba avuga ko atava ku butegetsi kuko avuyeho nta kandi kazi yabasha gukora.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


