Mbere y’uko apfa, Gene Cernan wanyuma muri 12 bageze k’ukwezi yasobanuye uko hameze avuga n’cyifuzo cye, uyu mugabo wari usigaye mu bari bagize itsinda ryageze ku mubumbe w’ukwezi yapfuye ku wa 16 Mutarama 2017, yakandagiye k’ukwezi ku wa 14 Ukuboza 1974. yaguye mu bitaro bya Hauston muri leta ya Texas mu gihugu cy’Amerika akomokamo.
Amakuru y’urupfu rya Gene Cernan ari ufite imyaka 82 y’amavuko yatangajwe n’umugorewe, Melissa Wren wabibwiye ibiro ntaramakuru by’Abanyameika ko umugabo we yazize indwara isanzwe ndetse ko ntaho bihuriye no kuba yarakandagiye ku kwezi.
Itangazo ryagejejwe Melissa Wren ku biro by’Amerika bishinzwe ubumenyi bw’ikirere (NASA),uyu mugore wa nyakwigendera yagize ati “Gene yari umuntu utuje, yakundaga kuganiriza abantu ababwira uko ubuzima bwo ku kwezi bumera, inzozi ze zari ugufasha abatuye isi gukomeza kuvumbura byinshi byerekeye ku kwezi no gufasha leta y’Amerika gukora uko ishoboye ngo adakomeza kuba umuntu rukumbi wageze ku kwezi”
Gene Cernan yagiye ku kwezi mu butumwa bwa NASA bwiswe Apollo ku nshuro ya 17, yari umuntu wa 12 kandi wa nyuma mu bakandagiye ku mugabane w’ukwezi.
Mu mwaka wa 2007 ubwo Cernan yasobanuraga uko yiyumvaga bwa mbere ajya mu kwezi yagize ati “ Ziriya ntambwe zijya mu kwezi ntabwo zari zoroshye kuzitera, ishobora kuba ari byo bihe byiza nigeze kugira mu buzima bwanjye, ndiyo nifuzaga kuba nazana iby’aho ku isi ngo nge mpora nibereye mu kwezi ariko ntibishoboka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yakomeje agira ati “Neil Armstrong (we yapfuye muri 2012) na njye ntidukwiye gukomeza kuba abantu rukumbi bageze ku kwezi. Twifuza ko abandi bajyayo kandi Imana ikadufasha nabo bakaba ari abanyamerika, iyo niyo ntego yanjye nyamukuru”
Nk’umuntu wageze ku kwezi yahasobanuye ate?
Gene ati “Ni ho hantu habaho ushobora kubona umutuzo urambye, ni ahantu umuntu wese waremwe ashobora kwishimira kuguma, nta rusaku ruhaba, nta bikubita bya hato na hato, ubutaka bwaho bumeze nk’ubuvuga, uwo muri kumwe nawe aba yatwawe kuburyo atibuka no kukuvugisha, nta mwanda na muke uhaba, haba kandi ibintu by’umwimerere gusa, mu kanya nk’ako guhumbya uba ugeze ahantu kure y’aho wari uri”
Gene Cernan yajyanye n’uwitwa Harrison Schmitt, bombi bamazeyo iminsi 3 n’amasaha 22 bamaze mu cyogajuru,
Abantu 12 bageze ku kwezi kuva isi yaremwa harimo Pete Conrad, Alan Bean, Alan Shepard, Edgar Mitchell, David Scott, James Irwin, John Young, Charles Duke, Eugene Cernan, Neil Armstrong, Buzz Aldrin na Harrison Schmitt.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


