Ikinyamakuru France Football gitanga igihembo cya Ballon d’Or, cyatangaje impinduka zizajya zigenderwaho mu gutanga iki gihembo zitandukanye n’ibyashingirwagaho gitangwa; zizasiga abanyamakuru bo mu Rwanda bafite amahirwe make yo gutora kubera imyitwarire y’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.
Mu mpinduka enye zatangajwe n’umwanditsi mukuru w’iki kinyamakuru cyo mu Bufaransa, Pascal Ferre waganiraga n’ikinyamakuru l’Equipe harimo ingengabihe izajya ikurikizwa.
Mu busanzwe iki gihembo cyatangwaga hagendeye ku buryo abakinnyi bitwaye ku ngengabihe y’umwaka wose (kuva muri Mutarama kugeza mu Ukuboza), gusa mu mpinduka France Football yatangaje ni uko Ballon d’Or izajya itangwa hagendewe ku ngengabihe y’amarushanwa y’umupira w’amaguru i Burayi.
Ibi bivuze ko kugira ngo umukinnyi yegukane Ballon d’Or bizajya biterwa n’uko yitwaye mu mwaka w’imikino, hagati ya Kanama na Nyakanga.
Mu zindi mpinduka harimo kuba abanyamakuru bo mu bihugu 100 bya mbere mu mupira w’amaguru ku Isi ari bo bazajya bemererwa kugira uruhare mu matora y’umukinnyi w’umugabo utwara Ballon d’Or, mu gihe mu bagore hazajya hatora abo mu bihugu 50 bya mbere.
Ibi bivuze ko abanyamakuru bo mu Rwanda batazajya bagira amahirwe yo gutora, keretse igihe Amavubi y’u Rwanda ari mu myanya 100 ya mbere ku rutonde rwa FIFA.
Vuba Amavubi aheruka kuza muri iyi myanya ni mu Ukwakira 2014 ubwo yari ku mwanya wa 90 ku Isi, mu gihe mu kwezi kwari kwabanje yari aya 95.
Mu mpinduka zindi zatangajwe ni uko umukinnyi azajya ahabwa Ballon d’Or hagendewe uko yitwaye ku giti cye, uko we na bagenzi be bitwaye ndetse n’urwego rwa Fair Play yagaragaje.
Uko umukinnyi yitwaye mu mwaka w’imikino watambutse ntibizajya birebwaho.
France Football yakoze izi mpinduka nyuma y’ukutavugwaho rumwe kwabayeho ubwo hatangwaga Ballon d’Or ya 2021.
Umunya-Argentine Lionel Messi ni we wegukanye iki gihembo ku nshuro ye ya karindwi, gusa abenshi bibaza impamvu igihembo kitahawe umunya-Pologne Robert Lewandowski wamukurikiye.


