Uhagarariye Umunya-Misiri Mohamed Salah ukinira Liverpool yo mu Bwongereza, yanenze cyane Umudage Jürgen Klopp utoza iriya kipe nyuma yo gutangaza ko nta byinshi Liverpool iteganya gukora ngo yongerere Salah amaserano.
Kugeza ubu ntiharasobanuka aho Salah ashobora kwerekeza ubwo azaba arangije amasezerano ye mu mpeshyi y’umwaka utaha.
Ubwo umutoza Klopp yabazwaga n’itangazamakuru niba Liverpool yiteguye gukora ibishoboka kugira ngo bagumane uyu mukinyi, yavuze ko ikipe yakoze ibyo yagombaga gukora.
Ati: “Mo azi ko iyi kipe ari ikipe ifite intego, turi mu mwaka wa nyuma, yego ntabwo tugomba gukora ibirenzeho, niko biri, gusa ntekereza ko ari umwanzuro wa Mo kurushaho.”
Yakomeje agira ati: “Ntekereza ko ikipe yakoze ibyo yagombaga gukora, nta byinshi byo kubivugaho kuri njyewe. Bigomba kugenda uko bizagenda mu gihe nyacyo.”
Gusa amagambo ya Klopp ntabwo yakiriwe neza na Ramy Abass Issa usanzwe ari Agent wa Salah wakobye Klopp yifashishije Twitter.
Mohamed Salah kuva yagera muri Liverpool yakomeje kuba inkingi ya mwamba, aho nko muri uyu mwaka ariwe umaze gutsinda ibitego byinshi muri Premier Leaguer dore ko afite ibitego 19, akaba yaranafashije iyi kipe kugera muri kimwe 1/4 cy’irangiza cya UEFA Champions league amaze gutsindamo ibitego umunani.


