Umutoza wa Etincelles Bizimana Abdu uzwi nka Beken abona Kiyovu Sports yamutsinze igitego 1 ku busa (1-0) ikwiye gusenywa, ikubakwa bushya kugira ngo ibashe kwitwara neza kurushaho.
Beken yabitangarije abanyamakuru ubwo Etincelles yari imaze gutsindirwa i Rubavu kuri uyu wa 13 Werurwe 2022, agaragaza ko n’ubwo Kiyovu Sports yatsinze, itakinnye mu buryo bushamaje.
Ubu ngubu Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 47, igakurikirwa na APR FC ifite 45. Beken abona byashoboka ko iyi kipe yambara icyatsi n’umweru yatwara igikombe, ariko ngo ikwiye no kwibaza ku kizakurikiraho.
Yagize ati: “Ubundi Kiyovu ni ikipe isanzwe ari nk’iyacu. Niba koko iri guharanira uwo mwanya, yakagombye iri no gutegura iti ‘Nitunawubona uwo mwanya, tuzawukoresha iki?’ Kuko birasaba ko ikipe yose banayisenya, bagashaka indi nshya.”
Beken yabisobanuye ati: “Kuko niba ikipe ya mbere ikina n’iya nyuma bikageza hariya, biba bikomeye cyane. Ishobora kuba iya mbere koko mu Rwanda kuko ni imibare, ariko na none hakazaba ikibazo kimwe gikomeye cyane. Ese aho izajya ho bizagenda gute? Ni bya bibazo duhura nabyo rero, ugasanga uribeshya ngo wakinnye neza na Etincelles, ngo wayitsinze ukavuga ngo ‘Ndakomeye’ ariko urebye neza nta kintu kirimo gishamaje cyane bakoze.”
Ku rutonde rwa shampiyona, Etincelle iri ku mwanya wa 12 n’amanota 21. Ikurikiranwa na Bugesera FC, Etoile de l’Est, Gorilla FC na Gicumbi FC ifite amanota 15.


