Pasiteri Baho Isaà¯e wari umaze iminsi adasohora indirimbo nshya, kuri ubu yashyize hanze amashusho y’iyitwa “Igwe”. Akanahamya ko azaririmba kugeza agiye mu ijuru.
Aganira na Bwiza.com, kuri uyu wa 17 Mutarama 2017, pastor Isaà¯e yagize ati: “Aka kazi ndagakunda cyane [ubuhanzi], ubundi ni ko kazi numva nzasaziramo, iyindi nshobora kuzageza igihe nkayireka ariko kuririmba byo, nshobora kuzaririmba mpaka ngiye mu ijuru”.

N’ubwo yari amaze iminsi adasohora indirimbo, avuga ko yari afite ibindi byinshi byamutwaraga umwanya by’umwihariko nabyo akabikora ku bw’intego y’ivugabutumwa.
Akomeza avuga ko intego ye atari amafaranga cyanwa indonke, ahubwo ko indirimbo ze ari izo kwamamaza inkuru nziza kurusha uko zaza zije gupagasa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati: “Icya mbere ni ubutumwa buba burimo, yego umuntu ashobora kumva ayikunze akagura CD ariko ikiba gikenewe ni ubutumwa, izi ndirimbo nzitezeho ibintu 2, icya mbere ni ubwo butumwa, iriya ndirimbo Baho ni indirimbo ihumuriza, uyumvishe nubwo waba ugiye kwiyahura wabireka, naho iriya ya kabiri [Igwe] ni uguhimbaza, ni ukubyina.
Akomeza agira ati: “Impamvu mvuga ngo ni igwe, ni imvura, ni imvura y’umwuka wera, izana ububyutse n’umugisha iyi yo uyumva wese ahita avuga ati, reka ndeke imvura igwe koko nta byo kuyibuza”.
Avuga ko rimwe na rimwe inganzo ayikura mu byo abona by’umwihariko akanayikura mu iyerekwa, ati: “nk’iryo jambo [baho] ubwaryo ni ijambo nakuye mu nzozi, nararose numva ngize imbaraga, bucya nkora ibintu bitandukanye,…”.

Pasiteri Baho Isaà¯e ni umugabo w’imyaka 35 y’amavuko, afite umugore n’abana 2, akorera mu itorero Agape. Yatangiye kwamamaza inkuru nziza ahereye mu buhanzi nyuma aba n’umuvugabutumwa ubu akaba azwi ku iri izi ndirimbo [Baho na Igwe].
KANDA HANO UREBE VIDEO: Igwe by Paster Isaà¯e Baho
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste Itangishatse/Bwiza.com


