Musenyeri wa Diyoseze Gatolika ya Gikongoro, Hakizimana Celestin yavuze ko mu kwezi kwa Nyakanga 2022, ibuye ry’ifatizo rizashyirwa aho Kiliziya nini yitiriwe Bikira Mariya Nyina wa Jambo izubakwa. Rikazashyirwa aho Bikira Mariya yerekanye ubwo yabonekeraga Anataliya Mukamazimpaka na bagenzi be. Ni ukuvuga hafi y’ingoro ya Bikira Mariya ihari ubungubu.
Musenyeri yavuze kandi ko bitazasaba kwimura abantu kuko hasanzwe ari mu butaka bwa Kiliziya.
Naho ahari hateganijwe kwimura abantu kugira ngo hashyirwe izindi nyubako zijyana n’iyo Bazilika, Musenyeri yavuze ko igikorwa çyo gukusanya amafaranga y’ingurane (asaga miliyari eshatu z’Amanyarwanda) mu bakirisitu cyadindiye kubera Covid-19, ariko ngo ubwo itangiye gucisha make bakaba bagiye kugisubukura.
Musenyeri Hakizimana yagize ati: “Ubu twamaze gusinyana amasezereno y’imikoranire n’abagize Fondation yitiriwe iyo Kiliziya. Tugiye gushyira mu bikorwa ayo masezerano kuko ntireba ahazimurwa abantu. Twumva izatangira kubakwa mu kwezi kwa 7. Ni bwo tuzashyiraho ibuye ry’ifatizo.”
ImmaculĂ©e Ilibagiza, Umunyarwandakazi uba muri Leta Zunze Ubunwe z’Amerika (USA), ukuriye Fondation “Our Lady of Kibeho” ishinzwe gukusanya inkunga mu Bakirisitu b’Abanyamerika yo kubaka iyi Bazilika, na we yemeza ko amasezerano y’imikoranire yasinywe. Ariko ngo hari ibitaranozwa kugira ngo batangire gukusanya amafaranga.
ImmaculĂ©e yagize ati: “Amasezeranyo yarasinywe ariko hari ibitaranozwa ngo dutangire gukusanya inkunga. Hari benshi batwemereye kandi bafite ubushobozi. (..). Ariko Diyoseze ntiraduha uburenganzira busesuye ngo dutangire tuyikusanye.” ImmaculĂ©e yongeraho ko nta kintu na kimwe Bikira Mariya ajya ashaka ngo kinanirane.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru na bwo burakurikiranira hafi uyu mushinga, nk’uko Meya Murwanashyaka abivuga. Yagize ati: “Umushinga urahari. Ariko mu kuwushyira mu bikorwa hagomba ibiganiro.”
Uyu mushinga wo kubaka Bazilika i Kibeho umaze imyaka isaga ine waradindiye kuko gahunda yari uko iba yarazuye mbere y’Ukuboza 2021.
Ni Bazilika izagira ubushobozi bwo kwakira abantu basaga ibihumbi 10 bicaye, ikagira imbuga isakaye yakira abasaga ibihumbi 100 n’amahoteli azajya avanwamo amafaranga yo kuyitaho.
Imirimo yo kubaka Bazilika yonyine biteganijwe ko izatwara asaga miliyoni 50 z’amadolari y’Amanyamerika ($).





