Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’Ingabo z’u Bufaransa, Gen Thierry Burkhard.
Gen Kazura ari mu ruzinduko rw’akazi i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa, aho yagiye ku butumire bwa mugenzi we Gen Burkhad.
Ni uruzinduko Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yagiyemo aherekejwe n’abarimo Brig. Gen Patrick Karuretwa ushinzwe imikoranire mpuzamahanga muri RDF, Brig Gen Vincent Nyakarundi ukuriye Ubutasi bwa Gisirikare na Col. Jean Chrysostome Ngendahimana uyobora ishami ry’imyitozo n’ibikorwa muri RDF.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bufaransa abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko we na mugenzi we w’u Rwanda bunguranye ibitekerezo ku bibazo by’umutekano byugarije Afurika, banagirana ibiganiro bya gisirikare bireba u Bufaransa n’u Rwanda.
Yagize ati: “Ejo hashize naganiriye na mugenzi wanjye w’u Rwanda, Gen Kazura. Twunguranye ibitekerezo ku kibazo cy’umutekano muke uri muri Afurika yo hagati n’iy’amajyepfo, tunagirana ibiganiro bya gisirikare bireba u Bufaransa n’u Rwanda.”
Ni bwo bwa mbere mu myaka 25 ishize Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda ahuye n’uw’iz’u Bufaransa.
Abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu byombi bahuye nyuma y’intambwe yatewe mu kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, wari warasubijwe inyuma n’uruhare rw’icyo gihugu mu bikorwa byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umubano watangiye gusubira mu buryo nyuma y’itorwa rya Perezida Emmanuel Macron wagaragaje ubushake mu kwemera amakosa y’igihugu cye no kongera kubyutsa umubano n’u Rwanda.
Byitezwe ko ibiganiro bya ba Gen Kazura na Burkhard bishobora gusiga ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi bihuriye ku kugira Ingabo mu bihugu bitandukanye.





2 Responses
Gen J.B Kazura yagiranye ibiganiro na mugenzi we Burkhard uyobora Ingabo z’u Bufaransa (Amafoto)
Merci pr la diplomatie.
Vive le Rwanda et ses dirigeants.
Gen J.B Kazura yagiranye ibiganiro na mugenzi we Burkhard uyobora Ingabo z’u Bufaransa (Amafoto)
Merci pr la diplomatie.
Vive le Rwanda et ses dirigeants.