Umufasha wa perezida wa repubulika y’u Rwanda, madamu Jeannette Kagame yasabye ababyeyi n’abarezi bo mu Rwanda gutanga uburere buzatuma abana bakura bagaragaza ko barezwe neza.
Ibi madamu Jeannette Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 18 Mutarama 2017 ubwo yashiraga ibiye ry’ifatizo ahazubakwa ikigo mbonezamikurire cy’abana kiri mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Kivumu, akagali ka Kirambi.
Muri uwo muhango umufasha wa perezida Kagame yavuze ko bikwiye ko abarezi bitabira gahunda z’ikigo mboneza mikurire cy’abana kuko ibizajya bihakorerwa ndetse n’uburezi abana bazahahererwa ari inking ikomeye ku iterambere ry’igihugu muri rusange.
Jeannette Kagame yagize ati “Kwita ku mwana bitangira kare, bitangira cyagihe ababyeyi baba baganira ku mubare w’abana bazabyara bijyanye n’ubushobozi, kwita ku mubyeyi umutwite, no gutangira kumuteganyiriza ibizamufasha kwiteza imbere”
Akomeza agira ati “Impamvu nyamukuru yo kwita ku mwana akiri muto ni ukubera ko muri icyo gihe ari bwo ubwenge bw’umwana buba bukura vuba”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umufasha wa perezida Kagame yavuze ko ubushakashatsi bwerekana ko ubwonko bw’umwana bukura ku kigero cya 80% naho 20% bisigaye akabigeraho agize imwwaka 6 y’ubukuru
Ati “Ni igihe kigora cyane, iyo umwana uri muri iki kigero atitaweho neza biba bigoye kuzamuhindura amaze gukura ariko iyo uwo mwana yitaweho neza bimugirira umumaro mu buzima bwe bw’ahazaza akavamo umuntu muzima wigirira icyizere kandi ufite ikinyabupfura”
Ikigo mbonezamikurire kizubakwa mu karere ka Rutsiro kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abana bagera ku 120 imbere mu kigo ndetse no kugera ku bandi bana 300 mu marerero y’iwabo mu ngo, biteganyijwe ko iki kigo kizaba cyuzuye mu kwezi kwa Werure 2017 nk’uko byemejwe n’abagomba gukomeza imirimo yo kucyubaka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


