Patrice Lumumba yarishwe n’umurambo we urazimangatanywa ngo utazateza ibibazo – Ubuhamya

Sangiza iyi nkuru

Nacagaguye umurambo wa Lumumba nkwinika muri acide. Mu ijoro rya kinyafurika, twabanje gusinda ngo tugire akanyabugabo. Twatandukanyije imirambo. Icyari gikomeye cyabaye kuyicagaguramo ibice n’urukezo mbere yo kuyishyira muri acide. Ni nk’aho nta kintu cyasigaye, usibye amenyo macye. Noneho umunuko! Nakarabye inshuro 3 ariko nkomeza kumva nanduye nk’igihararumbo .” Ubu ni ubuhamya bw’Umubiligi Gérard Soete wari umwe mu gatsiko k’abantu bishe Patrice Lumumba ufatwa nk’intwari ya Congo na Afurika muri rusange.

Nyuma y’imyaka hafi 40 Lumumba yishwe, nibwo Umubiligi Gérard Soete yituye umutwaro yari amaranye igihe kirekire umuvuna, avuga ibyabaye mu ijoro rimwe muri Mutarama 1961 mu munuko wa acide sulfurique yari imaze kwinikwamo ibice by’umurambo w’intwari ya Congo.

Ese itegeko nshinga ryarabinyemereraga ?”, icyo ni ikibazo uyu muzungu wapfuye mu 2000 afite imyaka 80 aba mu mujyi wa Bruges yibazaga ubwo yaganiraga na AFP. Yongeyho ko atekereza ko mu rwego rwo gukiza ibihumbi by’abantu no gutuma hakomeza kubaho ituze mu gihe ibintu byari bishyushye yumva barakoze igikwiye nubwo ibyabaye iryo joro byamukurikiranye.

Kuwa 17 Mutarama 1961, nyuma y’amezi 7 Congo ihawe ubwigenge, Patrice Lumumba yabaye minisitiri w’Intebe wa mbere w’igihugu. Yiciwe hafi y’umujyi wa Lubumbashi wahoze witwa Elisabethville yari umurwa mukuru w’Intara ya Katanga. Umurambo we kimwe n’iy’abasangirangendo be babiri, Joseph Okito na Maurice Mpolo ntiyigeze iboneka.

Nk’uko byatangajwe, ngo impamvu nyamukuru yatumye Lumumba yicwa mu gihe intambara y’ubutita yari irimbanyije, yari kugumisha Congo ku ruhande rw’abazungu bo mu burengerazuba bari bahanganye n’Abarusiya. Bivugwa kandi ko nyuma hashyizweho komisiyo y’abadepite yashinzwe gukora iperereza kuwa kuwa 02 Gicurasi, bikaza kumenyekana ko hari abanyapolitiki b’Ababiligi babigizemo uruhare. Iyi komisiyo ikaba yaranumvise Gérard Soete wari komiseri wa polisi icyo gihe wari ushinzwe gushyiraho igipolisi cy’igihugu muri Katanga.

Uyu mugabo yavuze ko yabanje kujyana imirambo 3 y’abantu twavuze mu birometero 220 uvuye aho biciwe agiye kubashyingura mu irimbi ryari kibaya. Agarutse muri Lubumbashi, ngo yakiriye itegeko riturutse kuri minisitiri w’umutekano muri Katanga, Godefroi Munongo ryo kuburisha iyo mirambo burundu. Ukuntu Lumumba yari akunzwe n’abaturage muri icyo gihe ngo bikaba byaratumye hibazwa ko n’umurambo we ushobora kuba ikibazo kuko ngo ku mva ye hashoboraga gutuma abaturage bivumbagatanya.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nagombaga kwirwariza njyenyine n’iyo mirambo 3 y’abantu bari bazwi ku rwego mpuzamahanga ,” uko niko yakomeje avuga mbere yo gukomeza agira ati: “ Abayobozi bose b’Ababiligi bari bahari kandi ntibigeze bambwira kutagira icyo nkora ”. Icyo ghe akaba yaraherekejwe n’undi muzungu umwe n’abakongomani bacye bafite scie à  métaux na acide sulfurique bakoresheje, aho yavuze ko byabatwaye ijoro ryose ryo kuwa 22 rishyira kuwa 23 Mutarama ngo basoze uwo mugambi mubisha wabo.

Ubwo yagarukaga mu Bubiligi mu 1973, Gérard Soete, ngo ukibitse urutoki, iryinyo ndetse n’impeta ya Lumumba, yavuze ibyabaye muri iryo joro mu gitabo yanditse.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *