Urukundo rwa Perezida Obama n'umugore we rwabaye ishuri ku banyamahanga

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’Amerika ucyuye igihe Barack Obama akomeje kugaragariza umugore we Michelle Obama urukundo rudasanzwe nyuma y’imyaka itari micye bamenyanye ndetse bakabana nk’umugabo n’umugore.
obama
Ibi byagaragaye muri iki cyumweru ku magambo uyu Perezida Obama yandikiye umugore we abinyujije ku rubuga rwa Twitter ubwo yari yizihije isabukuru ye y’amavuko.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida Obama yerekanye ko nta muntu numwe umurutira umugore aho yavuze ko uretse no kuba umugore yanamubereye umujyanama ndetse n’inshuri idasanzwe.
Ibi kandi Perezida Obama yongeye kubigarukaho mu minsi yashize ubwo yavugaga ijambo rya nyuma asezera ku baturage I Chicago, aho yongeye kugira ati”ndashimira umugore wanjye ubwitange agira, urutare rw’umutima wanjye ndetse akaba urukundo rw’ubuzima bwanjye.”
Ibi Perezida Obama yabitangarije imbere y’imbaga y’abaturage yari yaje kumutega amatwi.
Perezida Obama na Michelle Obama yamenyanye n’umugore we I Chicago mu 1989, umugore akaba yari umujyanama wa Obama mu bijyanye n’amategeko.

Mu ngoro ya Perezidansi y'Amerika Obama n'umugore we , imbere y'abandi bayobozi
Mu ngoro ya Perezidansi y’Amerika Obama n’umugore we , imbere y’abandi bayobozi

Urukundo rwa Obama n’umugore we rwamenyekanye kuva yatangira kwinjira mu bya Politiki, atowe no kugeza asezeye ku baturage be babanye akiri ku ntebe y’ubuyobozi.
Uretse kuba barakunze kugaragara bari kumwe ndetse aho umwe ari wenyine akabasha gusa n’uhagarariye undi, Perezida Obama yaranzwe no kugaragaza urukundo afitiye umuryango we ndetse kugeza ubu abaturage b’Amerika bakaba ngo batangiye kwibaza ku muryango mushya wa Perezida Donald Trump bagiye gukomezanya ubuzima.
Perezida Obama kuva yamenyana na Mickhelle Obama ngo babaye intangarugero mu gutangiza ku mugaragaro cyangwa kudahishira urukundo rwabo cyane cyane ku munsi w’abakundanye uzwi nka St Valantin haba mu ngoro cyangwa hanze yayo mu mijyi itandukanye iyo babaga bari kumwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu birori n’abahanzi batandukanye barimo Beyonce, Perezida Obama yakunze kugaragara abyinana n’umugore we mu ndirimbo z’urukundo zabashije kurebya hafi n’isi yose kugeza na nubu amashusho yabo akaba akigaragara muri Amerika ndetse no ku mbuga nkoranyambaga. Amashusho y’izi ndirimbo amaze kurebwa na za Miliyoni z’abaturage hirya no hino ku isi.
 
Jean@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *