Abakuru b’ibihugu bitandukanye batangiye kugaragaza ko badashyigikiye ubutegetsi bw’igitugu no kwikubira bwa Jahya Jammey wanze kurekurira Adam Barrow wamutsinze mu mutora y’umukuru w’igihugu.
Umwuka ututumba mo intambara ukomeje kuba mwinshi mu burengerazuba bw’Afurika mu nkengero z’igihugu cya Gambia kiri kuyoborwa n’abakuru b’ibihugu babiri umwe ari imbere mu gihugu undi we abarizwa muri Senegal.
Abinyujijije ku rubuga rwe rwa twitter, perezida wa Tanzaniya, John Pombe Magufuli yavuze ko guhera uyu munsi atagifata Yahya Jammey nka Perezida wa Gambia,
Yagize ati “Ntituzongera gufata Yahya Jammey nka perezida wa Repubulika ya Gambia, Ntidushyigikira abadakoresha indangagaciro z’ubutabera n’abanyagitugu”
We will no longer recognise Yahya Jammeh as the President of the Republic of #Gambia. We don’t support unjust values & dictatorship.
– MAGUFULI POMBE (@Magufuli_Pombe) January 19, 2017
Ibi Magufuli yabivuze nyuma y’uko Yahya Jammey yamaze gutsemba kurekura ubutegetsi, kuri ubu Barrow wamutsinze mu matora arabarizwa mu buhungiro mu gihugu cya Senegal ari naho yakoreye imihango yo kurahirira kuyobora Gambia, iyi mihango yabereye mu nyubako y’ibiro by’ambasade ya Gambia muri Senegal.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibihugu byo muri Afurika y’uburengerazuba byose byasabye perezida Jammey kurekura ubutegetsi ariko yaratsembye, kuri ubu byitezwe ibya Jammeh bishobora kumera nk’ibyabaye kuri Laurent Gbagbo wayoboraga Cote d’Ivoire nawe waje gukurwa ku butegetsi ku ngufu za gisirikare nyuma y’uko yari yari yamaze kwanga kurekura ubutegetsi.
Kuri ubu ingabo z’ibihugu bya Nigeria na Senegal zirwamiye amajanja ku mupaka wa Gambia aho ziteguye kuzaherekeza Adama Barrow mu gihe azaba avuye mu buhungiro aje kuyobora Gambia, intambara ishobora kuzahita itangira mu gihe cyose Yahya Jammey yazashaka kwitambika Barrow.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


