Perezida Tshisekedi arateganya guhura na Kagame, na Ndayishimiye bidatinze

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi yatangaje ko mu gihe cya vuba ateganya guhura na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, n’uw’u Burundi, Evariste Ndayishimiye mu gihe cya vuba.

Uyu Mukuru w’Igihugu yabitangarije ikinyamakuru Le Soir cyo mu Bibiligi ubwo yasozaga igihe yateganyije cyo kuba ari muri iki gihugu kuri uyu wa 16 Werurwe 2022.

Mu minsi 10 Perezida Tshisekedi yari amaze mu Bubiligi, yakorewe operasiyo y’umugongo (yarabazwe) kuko yari yaragiyeyo kwivuza. Yemeza ko abaganga bamwitayeho bihagije, kandi ubu ameze neza n’ubwo azakomeza kwambara igikoresho gifata amagufa mu gihe atarakira neza.

Perezida Tshisekedi yabwiye umunyamakuru ko bitewe n’uburwayi atigeze abyaza umusaruro igihe amaze mu Bubiligi, atanga icyizere cy’uko azasubirayo.

Ku kijyanye n’akarere RDC iherereyemo, uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko yifuza ko kaba igicumbi cy’amahoro n’iterambere, mu kubiharanira, akaba ateganya guhura na bagenzi be; uw’u Rwanda n’uw’u Burundi.

Yagize ati: “Mu gihe cya vuba nzahurira na Perezida Kagame muri Jordanie, muri Mata, njye mu Burundi mpure na Perezida Ndayishimiye. Ndashaka ko aka karere k’iburasirazuba kaba igicumbi cy’amahoro n’iterambere.”

Mu byo avuga bazaganiraho, harimo uburyo imitwe yitwaje intwaro ikomoka muri ibi bihugu yarambika intwaro nk’uko n’imwe ikomoka muri RDC ikomeje kubigenza. Ati: “Ku Banyekongo, gahunda yo kurambika intwaro yaratangiye, kandi turateganya kugirana ibiganiro n’abo bireba bose kugira ngo iyi gahunda tuyongerere imbaraga.

Ku mitwe yitwaje intwaro y’abanyamahanga, ndashaka ko iki kibazo gikemuka mu bufatanye, bijye no muri gahunda y’akarere. Hari, nk’urugero umutwe wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, FDLR igambiriye guhungabanya u Rwanda, yombi ikorera ku butaka bwa Congo. Ntabwo ibyo tugomba kubyemera.”

Perezida Kagame na Tshisekedi baheruka guhurira mu Bubiligi mu Kuboza 2021 ubwo bo n’abandi bayobozi bakuru baganiraga ku myiteguro y’inama y’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) n’uw’ubumwe bw’Uburayi (EU).

Perezida Ndayishimiye we aherukana na Tshisekedi tariki ya 24 Gashyantare 2022, i Kinshasa, ubwo yari yitabiriye inama y’akarere yiga ku mahoro, umutekano n’ubufatanye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *