Perezida Paul Kagame yakiriye ku biro bye Perezida w’inzibacyuho wa Tchad, Gen Mahamat Idriss Déby Itno uri hano mu Rwanda, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi.
Gen Mahamat Idriss Déby uri mu ruzinduko hano mu Rwanda, asanzwe ari umuhungu wa Marshal Idriss Déby wahoze ayobora Tchad mbere yo kwicirwa ku rugamba muri Mata umwaka ushize.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo uyu mujenerali w’inyenyeri enye yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, yakirwa na Minisitiri Vincent Biruta w’Ububanyi n’Amahanga.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuri Twitter byavuze ko uruzinduko rwe rugomba kumara iminsi ibiri, gusa ntibyatangaza impamvu nyamukuru yarwo.
Nyuma yo kugera mu Rwanda Gen Déby yerekeje kuri Village Urugwiro ku Kacyiru, ahakirirwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame mbere y’uko bombi bagirana ibiganiro.
Gen Mahamat Idriss Déby yazindukiye u Rwanda, nyuma ya murumuna we witwa Abdelkerim Déby Itno waje i Kigali ku wa 05 Gicurasi 2021.
Icyo gihe Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko yari yashyiriye Perezida Paul Kagame ubutumwa bwa mukuru we, gusa ntiyatangaza ubwo aribwo.





Amafoto: @Urugwiro



2 Responses
Perezida Kagame yakiriye Gen Mahamat Idriss Déby uyobora Tchad uri mu Rwanda (Amafoto)
ni general winyenyeri eshanu ntabwo ari enye! iya gatanu yayiyongereyeho amaze gufata ubutegetsi
Perezida Kagame yakiriye Gen Mahamat Idriss Déby uyobora Tchad uri mu Rwanda (Amafoto)
ni general winyenyeri eshanu ntabwo ari enye! iya gatanu yayiyongereyeho amaze gufata ubutegetsi