“Umuturage wo mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri wo mu cyaro cya Nyaruguru, wa wundi uhingira amafaranga 1000 ku munsi kugeza saa sita, agiye yizigama buri munsi muri Ejo Heza igiceri cya 50 ashobora kugeza ku mugabane Leta iheraho wa 15,000 Frw, yunganira umunyamuryango. Bityo akabona inyungu nyinshi zirimo no kugira umushahara uhoraho mu gihe ageze mu izabukuru bikamurinda gusaza yanduranya.”
Ibi ni byo umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyaruguru, ushinzwe ubukungu n’iterambere, Gashema Janvier, yagarutseho mu muhango wo kwakira igihembo cy’umwanya wa mbere muri Gahunda ya Ejo Heza ku Rwego rw’Intara y’Amajyepfo n’unwanya wa 5 ku Rwego rw’Igihugu, akarere kabonye mu mwaka w’ingengo y’imari 2020/2021.
Visi Meya Gashema yagize ati: “Umuntu uhinga niwe ukeneye Ejo Heza kurusha ukora. Kuko ku myaka 55 nta mbaraga aba agifite zo kurima umushike.(..). Niba ahingira abandi ku mafaranga 700 cyangwa 1000, atangiye kare akizigama igiceri cya 50 buri munsi yabona wa mugabane wa Ejo Heza Leta isaba akazagira amasaziro meza.” Visi Meya Gashena yibutsa umugani w’Ikinyarwanda uvuga ko “akabando k’iminsi gacibwa kare kakabikwa kure.”
Umuyobozi wa Gahunda ya Ejo Heza ku rwego rw’Igihugu, Gatera Augustin, nawe yunze mu gitekerezo cya Visi Meya, ariko yongeraho ko icy’ingenzi ari ukwizigama bijyanye n’amasaziro umuntu yifuza. Gatera yagize ati: “Wizigamire ukurukije ayo wifuza kuzafata igihe uzaba ugeze mu Zabakuru. Icyo giceri ukizigame ariko nubona ikiraka, wongere ubwizigame. Iyo niyo ntego.”
Mugisha Emelyne, umuturage utuye mu kagari ka Mpanda, umurenge wa Kibeho, avuga ko byoroshye rwose kuri buri muturage kwizigamira igiceri cya 100. Ngo ikibura ni ubukangurambaga. Yagize ati: “Biroroshye cyane. Ikibazo ni ubukangurambaga kuko abayobozi bagira akazi kenshi ntibagere ku baturage ngo babasobanurire. Guhera ubu ngiye gufasha Gitifu mbwire abaturamyi banjye tujye muri Ejo Heza kuko amafaranga 100 ku munsi ntawayabura.”
Nk’uko umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka abivuga, kuva muri 2018, Gahunda ya Ejo Heza yatangizwa, akarere ka Nyaruguru kamaze kugira abanyamuryango 53,454 bafite ubwizigame busaba miliyoni 708. Kugeza muri Werurwe w’uyu mwaka w’ingengo y’imari 2021/2022, ubwizigame burakabakaba miliyoni 294.
Bihwanye na 98 % w’umuhigo akarere kihaye. Intego mu bihe biri imbere ikaba ari ukongera abanyamuryango n’ubwizigame cyane cyane mu rubyiruko.





