Bamwe mu bahoze ari abasirikare ba Syria batangaje ko biteguye kwerekeza muri Ukraine, mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu Ingabo z’u Burusiya.
Syria isanzwe ari inshuti y’akadasohoka y’u Burusiya.
Amakuru y’uko aba bahoze ari abasirikare mu ngabo za Syria biteguye kujya gutera inkunga Abarusiya, yemejwe na Nabil Abdallah, umuyobozi mu ngabo za Syria.
Uyu nk’uko yabitangarije Reuters dukesha iyi nkuru yabitangaje, aba bahoze ari abasirikare ba Syria biteguye kwifashisha ubunararibonye bakuye mu ntambara ya Syria bwerekeye kurwanira mu bice by’umujyi mu rwego rwo gufasha u Burusiya.
Ati: “Nituramuka twakiriye amabwiriza ya Guverinoma ya Syria cyangwa iy’u Burusiya, tuzarwana iyi ntambara ikwiriye.”
Uyu yunzemo ati: “Ntidutinya iyi ntambara kandi turayiteguye, mu gihe cyose amabwiriza yaza twiteguye kugenda. Tuzabereka ibyo tutigeze babona. Tuzarwana intambara zo mu muhanda, hanyuma dushyire mu bikorwa amayeri twakuye mu ntambara twatsinzemo ibyihebe muri Syria.”
Syria yemeje ko abahoze ari abasirikare bayo biteguye kujya gutera u Burusiya ingabo mu bitugu, mu gihe Perezida Vladimir Putin aheruka gutangaza ko yifuza abakorerabushake 16,000 bo gufasha ingabo ze guhangana na Ukraine.



2 Responses
Abahoze ari abasirikare ba kimwe mu bihugu bya Aziya biteguye kujya gufasha u Burusiya kurwana na Ukraine
Ngaho rero!,dore nuku intambara yisi itangira!,iyo ibihugu bimwe bitangiye kwivanga muntambara ihuje ibihugu byibihangange kaba kabaye!
Abahoze ari abasirikare ba kimwe mu bihugu bya Aziya biteguye kujya gufasha u Burusiya kurwana na Ukraine
Ngaho rero!,dore nuku intambara yisi itangira!,iyo ibihugu bimwe bitangiye kwivanga muntambara ihuje ibihugu byibihangange kaba kabaye!