hou_3439.jpg

Umunyamakuru MC Hero yashyingiwe, ubukwe bwitabirwa n’ibyamamare (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Gasore Albert wamamaye nka MC Hero, hamwe n’umukunzi we Tuyisingize Ruth, basezeraniye imbere y’Imana, mu bukwe bwitabiriwe n’ibyamamare byiganjemo ibyo mu mwuga w’itangazamakuru.

MC Hero na Ruth basezeraniye mu rusengero rw’itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa 7 rwa Gahogo, ruherereye mu Karere ka Muhanga, kuri uyu wa 20 Werurwe 2022.

Ubu bukwe bwabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabereye ku Kinamba cyo mu Busitani kwa Vivens, mu mujyi wa Muhanga, hakaba ari naho habereye igikorwa cyo kwiyakira (reception).

Muri reception, umuhanzi Yvanny Mpano wamamaye mu ndirimbo zirimo: Ndabigukundira, Amateka na Nyuma yawe ni we wafashije abashyingiwe kwizihirwa n’umunsi wabo.

Ibyamamare byitabiriye ubu bukwe birimo umunyamakuru Gatera Edmond ukorera RBA mu karere ka Huye, Yvan Diaz ukorera Radio Huguka, Mahoro Samson ukorera BTN TV hamwe na Emerance Gakondo wa Genesis TV.

Gatera Edmond yakoreye abageni icyegeranyo cy’urukundo rwabo, mu gihe Emerance Gakondo ari we wasohoye umugeni, Ruth.

MC Hero na Ruth basezeranye imbere y’amategeko tariki ya 13 Werurwe 2022, bombi biyemeza kubakira urugo rwabo ku ndangagaciro z’ubukirisitu.
hou_3439.jpg
hou_3441.jpg
hou_3476.jpg
hou_2146.jpg
hou_2285.jpg
hou_2898.jpg
hou_2522.jpg
hou_2502.jpg
hou_2677.jpg
hou_2679.jpg
hou_2699.jpg
hou_1969.jpg
hou_2502-2.jpg
hou_2673.jpg
hou_3493.jpg
untitled-1.jpg
hou_3643.jpg
hou_3657.jpg
whatsapp_image_2022-03-21_at_7.15.30_pm.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *