Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), yasobanuye uburyo yumva yari kurangiza byihuse intambara ya Ukraine n’u Burusiya, iyo aba akiyoboye iki gihugu.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Stuart Varney wa Fox News kuri uyu wa 21 Werurwe 2022, Trump yanenze ko ntacyo ubutegetsi bwa Joe Biden buri gukora kuri iyi ntambara igiye kumara ukwezi.
Yibukije Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin ko USA yigeze kuba igihugu cya mbere cyari gitunze intwaro kirimbuzi, ndetse ko iyo aba akiri Perezida yari kuzikoresha ahagarika uwo yise ‘umunyagitugu’.
Mu bikoresho by’intambara USA ifite, harimo ubwato bugendera munsi y’amazi 68 burimo 14 butwara misile kirimbuzi, mu gihe u Burusiya bwo bufite nk’ubu bwato 11 bushobora kurasa izi misile.
Trump abona yari kohereza ubu bwato mu nyanja hafi y’u Burusiya, mu rwego rwo gukanga Putin, hanyuma akamubwira ati: “Turaba turi ku nkombe impande zose hafi yanyu.”
Muri iyi ntambara yatangiye tariki ya 24 Gashyantare 2022, Ukraine iri kwirwanaho, nyamara abasesenguzi ntibahwema kunenga ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi nka USA ko ari byo byayishoyemo, biyizeza kuzayitabara mu gihe u Burusiya bwaba buyiteye.
Icyo ibi bihugu byo mu burengerazuba biri gukora ni ugufatira u Burusiya ibihano by’ubukungu no koherereza Ukraine inkunga z’ubutabazi, zirimo ibiribwa, n’izitwa ko ari imfashanyo zigenewe igisirikare cyayo.


