Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na bagenzi be bayoboye ibihugu bitanu biri mu muryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) byitezwe ko mu cyumweru gitaha barinjiza Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) muri uyu muryango.
Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Peter Mathuki mu ibaruwa yandiwe na ba Minisitiri muri ibi bihugu bashinzwe uyu muryango, yabamenyesheje ko abakuru b’ibihugu bazaterana tariki ya 29 Werurwe 2022, binjizamo RDC.
Nk’uko The East African yabitangaje, Dr Mathuki yagize ati: “Twakiriye ibaruwa yo ku wa 18 Werurwe yaturutse ku muyobozi w’inama y’abaminisitiri imenyesha ibiro by’Umunyamabanga Mukuru ko tariki ya 29 Werurwe 2022 hazaba inama idasanzwe yinjiza RDC muri EAC.”
Iyi nama izayoborwa na Perezida Uhuru Kenyatta uyoboye EAC izakurikira izahuza abagize akanama k’abaminisitiri bashinzwe uyu muryango izaba tariki ya 25 Werurwe, isuzuma ibikubiye muri raporo yemeje ko RDC igomba kwinjira mu muryango.
EAC isanzwe igizwe n’ibihugu bitandatu: u Rwanda, Uganda, u Burundi, Kenya, Tanzania na Sudani y’Epfo.


