img-20220322-wa0034.jpg

Rusizi: Musenyeri Kayinamura arasaba abakirisitu n’abayobozi babo kwimakaza umuco wo gukorera ku mihigo

Sangiza iyi nkuru

Umwepisikopi w’itorero Méthodiste Libre mu Rwanda,Musenyeri Samuel Kayinamura,avuga ko igihe gukorera ku mihigo bizaba byagize ingufu mu muryango, buri wese akabiha agaciro kabyo, abayobozi b’amadini n’amatorero na bo bakabishyiramo imbaraga mu bayoboke babo, nta kabuza iterambere rizarushaho kwihuta, n’imihigo y’uturere ikazamuka biruseho kuko umuyobozi wese aba agomba guha abo ayoboye icyerekezo kizima kibageza ku iterambere rirambye, gukorera ku mihigo kikaba kimwe mu byihutisha iryo terambere.

Yabivugiye mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi kuwa 20 Werurwe, mu gushimira abakirisitu ba paruwasi ya Mururu bakoze ibikorwa byabagize indashyikirwa mu rwego rw’igihugu, aho bahize paruwasi hafi 400 zose z’iri torero, hanashimirwa Conference ya Kinyaga ikorera mu karere ka Rusizi n’igice cya Nyamasheke na yo yahize izindi mu gihugu, mu byo bashimiwe hakabamo kubaka insengero zijyanye n’icyerekezo, inzu nyinshi z’abataragiraga aho barambika umusaya, guha mituweli abatabasha kuyibona,ibikorwa by’uburezi ,n’ibindi bizamura imibereho y’abaturage mu buryo bw’umwuka n’ubw’umubiri.

Mu kiganiro na Bwiza.com, Musenyeri Samuel Kayinamura yavuze ko kuva muri 2004 batangiye kwigisha abaturage gukora byose ku mihigo hahindutse byinshi kuko mbere wasangaga ibyinshi bikorwa mu kajagari, n’ibikozwe ntibimenyekane kuko bitagiraga urwego bipimirwamo,ariko ubu ko gukora barushanwa hakorwa byinshi bifatika mu gihe gito, ukabona koko bigira aho bivana abaturage n’aho bibageza.

Ati: “Gahunda y’igihugu yo gukorera ku mihigo natwe twarayimakaje kandi yatugiriye akamaro kanini cyane kuko hari byinshi byagezweho. Mbere wabonaga abantu bakorera mu kajagari ntibagire icyo bageraho kigaragara mu iterambere,ari bwo wasangaga bubaka udusengero twa ntatwo, badafashanya uko byakagombye ngo usange bifite umurongo uhamye,ariko ubu murabona ko hakorwa ibikorwa bifatika bigira aho bikura ababikorerwa n’aho bibageza kandi byose bigatangirwa raporo kuko biba biri mu mihigo yabo.’’

Yongeyeho ati: “Ntibipfa gukorwa,bikorwa mu nkingi 5 itorero ryacu rigenderaho, ivugabutumwa,uburezi,ubuzima, amajyambere rusange,imibereho myiza no kwita ku batishoboye, aho umwaka ushize,byose bihurijwe hamwe iyi paruwasi ya Mururu yahize izindi hafi 400 zose mu gihugu kandi urebye aho iherereye n’ibyahakozwe mu mbaraga zabo bwite,birimo urusengero rugezweho, abo bubakiye,abo bafashije kubona mituweli n’ibindi bakoze bizamura imibereho myiza y’abaturage,kimwe n’ibyakozwe na Conference yose ya Kinyaga, ubona imihigo imaze kumvikana ku buryo hari icyizere ko ibizakorwa mu bihe biri imbere bizaba birushijeho kuba byiza.”

Yasabye abakirisitu cyane cyane urubyiruko kwirinda ubunebwe, gukorera ku ntego no kugira ubuzima bufite icyerekezo gifatika, aho mu cyerecyezo 2017-2042 bihaye harimo ko buri mukirisitu wese w’iri tiorero azaba afite imibereho myiza iturutse mu mbaraga,ubufatanye no kuzamurana kwa bose ntawe basize inyuma, bigasaba buri wese kubyumva neza , bakagira ibyo bageraho buri mwaka binyuze mu gukorera ku ntego, abishoboye bakazamura abatishoboye,imibereho myiza mu by’umwuka n’iby’umubiri ikagera kuri buri wese.

Past Ngendahimana Thacien, umushumba wa paruwasi ya Mururu, yavuze ko nubwo bari mu gice kigaragara nk’icyaro aho abaturage baba badafite ubushobozi buhambaye cyane,ariko icyangombwa ko ari ukugera ku cyo biyemeje, byatumye bahiga andi maparuwasi yose mu gihugu, bazanakora ibirenze ibyo bakoze kuko imbaraga n’ubushake babifite.

Ati: “Icya mbere ni uko mu mbaraga zacu ubwacu, ubwo benshi imirimo yari yarahagaze kubera COVID-19, twakomeje gukora tukuzuza urusengero rwacu rwadutwaye arenga 100.000.000. Muri iyi myaka 3 twaubakiye abaturage 10 batagiraga aho barambika umusaya,tworoza abagera kuri 15 amatungo magufi. Gusa twagize ikibazo cy’uko bamwe mu batishoboye batagiraga ibibanza tububakiramo,ariko twahize ko nta muturage uduturaniye uzarara anyagirwa duhari,tuzamwubakira mu mbaraga zacu, ntawe uzarwaza imirire mibi duhari, ntawe uzarwara ngo abure kwivuza, byose,mu gushyira hamwe tuzajya tubigeraho,ari na byo biduhesheje umwanya wa mbere mu gihugu, binaduhaye imbaraga zo gukuba kenshi ibyo twakoraga.’’

Umubwiriza wa Conference ya Kinyaga, Past Habiyambere Céléstin, na we avuga ko umwaka ushize bakoze byinshi bizamura imibereho myiza y’abaturage byabahesheje ubudashyikirwa ku rwego rw’igihugu,imihigo ikba yarabibafashijemo cyane.

Ati: “Uretse urusengero twujuje tumaze gutangaho arenga miliyoni 760 rugikomeza, umwaka ushize twabashije kurihira abarenga 400 mituweli, mu burezi dushyiraho ikigega kizajya gifasha umwana wese w’umuhanga udafite buryo bwo kwiga, dutangiza abana 6 tuzarihira kugeza barangije ayisumbuye kandi tuzafata n’abandi. Mu buzima dufite ibigo nderabuzima 2 bikora neza, tunagerageza gukurukina abafite indwara zihariye tukabavuza,umwaka ushize twavuje abagera kuri 5,udafite mituweli muri abo akayihabwa.’’

Yarakomeje ati: “Twatangiye no kwigisha abaturage guhinga bigezweho bitanga umusaruro uruta uwari usanzwe dukoresheje uburyo twikoreramo ifumbire n’imiti yica udukoko mu myaka bigatanga umusaruro mwinshi,,abataragiraga aho baba 17 twabubakiye inzu nziza babamo, n’ibindi, byose bikorwa buri muyobozi abishyizemo imbaraga, byaduhesheje uyu mwanya wa mbere.

Duteruye n’ibindi byinshi muri uyu mwaka birimo uko kwita ku batagira kivurira, tugasaba abakirisitu n’abayobozi babo kongera imbaraga muri ibyo byose, tukanabasaba guharanira ko aka karere kava mu myanya ya nyuma gahoramo mu mihigo, guhuza imbaraga,gushyira hamwe no kwirinda amakimbirane mu miryango bikazabidufashamo.’’

Aka gace k’umurenge wa Mururu kagezwemo n’aba bayobozi mu gihe mbere bitari byoroshye kubera icyorezo cya COVID-19, abagaturiye babagaragarije ko bagihanganye n’ibibazo bikomeye birimo icyo kutagira poste de santé kandi ikigo nderabuzima bivurizaho kibari kure,kuyibona bikaba byatuma bivuriza hafi, kuba nta shuri ribanza rihari,abana babo bagikora urugendo rurerure bajya kwiga no kuba umuhanda wabo ari mubi cyane bikabadindiza mu iterambere n’ubuhahirane n’’abahandi, umuyobozi w’uyu murenge Ingabire Joyeux akavuga ko bifite ishingiro, bigiye gukurikiranwa ku bufatanye n’aba bafatanyabikorwa n’abandi baturage, ibi bikenewe byose bikazaboneka mu gihe kitarambiranye.
img-20220322-wa0034.jpg
img-20220322-wa0037.jpg
img-20220322-wa0035.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *