Meddy n’umugore we Mimi baritegura kwibaruka imfura

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Ngabo Médard Jobert ukunzwe mu muziki nyarwanda nka ‘Meddy’, yaciye amarenga y’uko we n’umugore we Mimi Mehfira bitegura kwibaruka imfura yabo.

Ni ibikubiye mu ifoto uyu muririmbyi yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze.

Ni ifoto igaragaza Mimi akuriwe. Meddy yayiherekeje amagambo y’icyongereza agira ati: “Blessed Mama” mu rwego rwo kugaragaza ko umugore we ari umumama/umubyeyi uhiriwe.

Ni ifoto yakurikiwe n’ubutumwa bwinshi bw’abakurikira uyu muhanzi ku mbuga nkoranyambaga bamushimiye ku bw’impano ikomeye umuryango we uteganya kunguka.

Ku wa 22 Gicurasi 2021 ni bwo Meddy na Mimi bakoze ubukwe bw’akataraboneka bwanavuzwe hirya no hino ku Isi, bwabereye i Dallas ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kuri ubu amezi yamaze kuzura icyenda aba bombi batangiye kubana nk’umugabo n’umugore, nyuma y’imyaka ikabakaba ine bari bamaze bakundana.

Meddy ntiyatangaje igihe we na Mimi bazibarukira imfura yabo, gusa byitezwe ko ari mu gihe cya vuba.

img_20220323_073855.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *