Umurundi Irambona Masudi Djuma yamaze kugeza ikirego mu Ishyirahanwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), arega Rayon Sports ashinja kumwirukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Mu Ukuboza umwaka ushize ni bwo Rayon Sports yabanje guhagarika by’agateganyo umutoza Masudi Djuma kubera umusaruro muke, mbere yo gutandukana na we burundu mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Rayon Sports yamuhagaritse nyuma yo gutsindwa n’amakipe ya Kiyovu Sports na APR FC.
Uyu mugabo kuri ubu utoza Dodoma Jiji yo mu cyiciro cya mbere muri Tanzania ku wa 14 Werurwe ni bwo yatanze ikirego muri FERWAFA.
Muri iki kirego, yishyuza Rayon Sports Frw miliyoni 58, zirimo amafaranga yemerewe mu kumusinyisha ndetse n’ibirarane by’imishahara ye.
Mu ibaruwa itanga ikirego uyu mutoza yavuze ko atigeze yihanangirizwa cyangwa ngo asabwe ibisobanuro ku myitwarire mibi Rayon Sports ivuga ko yamuhoye, nk’uko biteganywa n’amategeko ku buryo yakwirukanwa izo nzira zose zarabanje kuba.
Masudi n’umunyamategeko we, Me Safari Ibrahim, bamenyesha FERWAFA ko uyu mutoza yirukanywe na Rayon Sports atanahawe integuza.
Muri iyi baruwa, bagaragaza ko Rayon Sports ikwiye kumwishyura Frw miliyoni 40 z’umushahara w’amezi 20 yari asigaje ku gihe cyari kiri mu masezerano ye hakiyongeraho n’andi mafaranga arimo igihembo cy’umunyamategeko, byose bikagera muri Mliyoni 58 Frw.
Cyakora cyo hari amakuru yavugaga ko mbere y’uko Rayon Sports yirukana uyu mutoza yari yafashe icyemezo cyo kumwishyura Frw miliyoni 5, zirimo umushahara w’amezi atatu n’ibindi ikipe yamugombaga.
Impamvu ngo ni uko impande zombi zari zarumvikanye ko mu gihe uriya mutoza yaba yirukanwe kubera umusaruro mubi yahabwa umushahara w’amezi atatu gusa.
Masudi Djuma yatandukanye na Rayon Sports amaze kuyitoza imikino irindwi, irimo ibiri yari amaze gutsindwa.


