Julian Assange agiye kurongorera muri gereza

Sangiza iyi nkuru

Umunya-Australia Julian Assange washinze urubuga rwa WikiLeaks ruzwiho kumena amabanga y’ibihugu bitandukanye, byitezwe ko arongorera umukunzi we Stella Moris muri Gereza ya Belmarsh y’i Londres mu Bwongereza afungiyemo.

Ni amakuru yemejwe n’itsinda rishinzwe itangazamakuru muri WikiLeaks, mu itangazo riheruka gusohora.

Iri tangazo rivuga ko “Julian Assange na Stella Moris bakorera ubukwe muri HMP Belmarsh, bakikijwe n’inshuti zabo nkeya cyane ndetse n’umuryango wabo ku wa Gatatu.”

Julian Assange agiye kurongora uriya mukunzi we nyuma y’uko mu Ugushyingo 2021 yari yamwambitse impeta amusaba ko bazabana.

Cyakora cyo byabaye ngombwa ko ubukwe bwabo butinda nyuma yo kubanza kwangirwa kubukorera muri gereza n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Londres ndetse n’ubwa gereza afungiyemo.

Biteganyijwe ko abashyitsi bane n’abahamya babiri ari bo bitabira ubukwe bwa Assange, ndetse n’abashinzwe umutekano babiri.

Itangazo rya Weakleals rikomeza rivuga ko abitabira ubu bukwe “bagomba guhita bagenda ako kanya umuhango ukirangira, n’ubwo waba mu masaha asanzwe yo gusura.”

Assange na Morris basanzwe bafitanye abana babiri.

Uyu mugabo amaze igihe afungiye mu Bwongereza azira kumena amabanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimushinja ibyaha by’ubutasi.

Amerika imushinja kuba yarahawe amakuru y’ibanga yerekeye Igisirikare cyayo agahita ayashyira ku karubanda.

Ni nyuma y’aho Wikileaks isohoreye inyandiko zibarirwa mu bihumbi amagana zijyanye n’intambara zo muri Afghanistan na Irak.

Mu makuru yashyizwe ahabona harimo amashusho yo muri Mata 2010 yerekana abasirikare ba Amerika barasa bakica abasivire bakoresheje kajugujugu muri Irak.

Mu Ukuboza umwaka ushize urukiko rwanzuye ko Assange yoherezwa muri Amerika, nyuma y’uko iki gihugu gitsinze urubanza cyaburanagamo kimushaka.

Amerika yari imaze iminsi iburana mu bujurire umwanzuro wafashwe n’urukiko rubanza muri Mutarama 2021, w’uko Assange adakwiriye koherezwayo kubera ibibazo byo mu mutwe afite.

Ibyaha byose Assange ashinjwa biramutse bimuhamye, yakatirwa imyaka igera ku 175 y’igifungo.

Guverinoma ya Amerika yo yavuze ko igifungo ishobora kumuha kitazarenga hagati y’imyaka ine n’itandatu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *