Umunyapolitiki Éric Justin Léon Zemmour uri kwiyamamariza kuzaba Perezida w’u Bufaransa, yatangaje ko natsinda amatora, azafatira inzu abategetsi bo muri Afurika bafite mu gihugu cye, mu gihe baba banze gucyura abimukira b’Abanyafurika bariyo.
Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byabitangaje kuri uyu wa 23 Werurwe 2022, Zemmour yavuze ko uyu mugambi uri muri politiki ye yo kugabanya umubare w’abimukira bari mu Bufaransa, aho ateganya gushyiraho Minisiteri ibishinzwe, izahabwa inshingano zo kubasubiza mu bihugu baturutsemo.
Zemmour yavuze ko naba Perezida w’u Bufaransa, azasura Algeria, Maroc na Tunisia bifite 30% by’abimukira bari mu gihugu cye baturutse muri Afurika, kugira ngo ibi bihugu bigirane amasezerano yo kubacyura.
Abanyamakuru bamubajije icyo azakora mu gihe ibi bihugu bizaba byanze gucyura abimukira, yasubije ko azahita afatira inzu z’ababiyoboye. Ati: “Abayobozi b’ibihugu bya Afurika bafite inzu mu Bufaransa. Twazifatira.”
Uyu munyapolitiki kandi yavuze ko uretse no gufatira izi nzu, yahagarika amafaranga abimukira bohereza mu bihugu baturutsemo. Ati: “Hari abanyamahanga bohereza amafaranga bayanyujije muri Western Union. Ni igice cy’ingenzi cy’ingengo y’imari y’ibi bihugu. Twayahagarika. Ndashaka ngo ubwo buryo bubashyireho igitutu.”



2 Responses
Umufaransa wiyamamaza yiyemeje gufatira imitungo y’abategetsi bo muri Afurika, naba Perezida
Uyu se kombona yigize nka Trump, amajwi ngaho nibayaguhe
Umufaransa wiyamamaza yiyemeje gufatira imitungo y’abategetsi bo muri Afurika, naba Perezida
Uyu se kombona yigize nka Trump, amajwi ngaho nibayaguhe