Gen. Kainerugaba aranenga abamusetse yita Perezida Kagame se wabo

Sangiza iyi nkuru

Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, akaba n’umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu by’umutekano, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba aranenga abamusetse yita Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, se wabo.

Uyu musirikare aherutse kugirira uruzinduko mu Misiri, yahuriyemo n’abasirikare bakuru b’iki gihugu, rwakurikiye urwo yagiriye mu Rwanda guhera tariki ya 14 kugeza ku ya 16 Werurwe 2022.

Avuye mu Misiri, yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru Arinaitwe Rugyendo wa Media Scape News cyerekeye ingendo za dipolomasi amaze iminsi agirira mu bihugu bya Afurika, by’umwihariko ebyiri amaze kugirira mu Rwanda muri uyu mwaka.

Gen. Kainerugaba yabajijwe ibyagezweho mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame, asubiza ko ari byinshi. Abajijwe uko yashoboye gukemura mu buryo bwihuse ibibazo bya dipolomasi byari hagati y’u Rwanda na Uganda, yasobanuye ko yari asobanukiwe aho ibintu byapfiraga kurusha abandi bo hanze.

Uyu musirikare yabajijwe kandi niba kuba afata Perezida Kagame nka se wabo ndetse akanabivuga, haba hari uruhare byagize mu bisubizo byabonetse muri ibi biganiro, yasubije ati: “Oya. Munyumva nabi. Ni ukuba nshobora kumenya ab’ingenzi mu mubano wa Uganda n’u Rwanda. Banzi mu buryo bwihariye cyane.”

Gen. Kainerugaba yakunze gutangaza ko Perezida Kagame ari se wabo ubwo yari agiye kugirira uruzinduko mu Rwanda tariki ya 22 Mutarama 2022, agaragaza ko bombi bazashobora gukemura ibibazo byatumye umubano w’ibi bihugu uba mubi.

Ariko muri iki kiganiro, yavuze ko ubwo yitaga Umukuru w’Igihugu se wabo, hari abantu bamusetse. Ati: “Nise Perezida Kagame Data wacu, maze bamwe b’ibipinga baransetse.”

Nyuma y’ibyo we na Perezida Kagame bagezeho muri ibi biganiro, Gen. Kainerugaba yavuze ko atekereza ko aba bamusetse baba baracecetse. Ati: “Sintekereza ko bagiseka.”

Inzinduko z’uyu musirikare mu Rwanda zabaye imbarutso z’ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna tariki ya 31 Mutarama n’indi yo ku butaka ibihugu bihuriyeho tariki ya 7 Werurwe 2022. Ubuyobozi butanga icyizere ko imbogamizi abagenzi bambuka bahura nazo zirimo igiciro kinini cy’igipimo cya Covid-19 burayibonera igisubizo mu gihe cya vuba.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Gen. Kainerugaba aranenga abamusetse yita Perezida Kagame se wabo
    Ntugaseke umugabo yuko tuvuga ngo “Amafuti y’umugabo nibwo bulyo bwe”! Mu gihe Muhoozi avuze ko Kagame ari se wabo, wowe ubipinga uhereye he? Yenda aho wanenga – ariko siwe wabibazwa – nuko atadusobnuriye ari se cyanga sewabo, umwe muri bo ategeka igihugu kitari icye! Imvugo yuko yakemuye ibibazo nayo nta mpaka ikwiye gutera. Gusa ukwivanga muri dipolomasi y’igihugu cye, byerekanye ko turi mu bihugu bise “republiques bananieres” twasemura ngo “imitegekere y’akajagari. Kuri we ariko ntiyabigayirwa.

  2. Gen. Kainerugaba aranenga abamusetse yita Perezida Kagame se wabo
    Ntugaseke umugabo yuko tuvuga ngo “Amafuti y’umugabo nibwo bulyo bwe”! Mu gihe Muhoozi avuze ko Kagame ari se wabo, wowe ubipinga uhereye he? Yenda aho wanenga – ariko siwe wabibazwa – nuko atadusobnuriye ari se cyanga sewabo, umwe muri bo ategeka igihugu kitari icye! Imvugo yuko yakemuye ibibazo nayo nta mpaka ikwiye gutera. Gusa ukwivanga muri dipolomasi y’igihugu cye, byerekanye ko turi mu bihugu bise “republiques bananieres” twasemura ngo “imitegekere y’akajagari. Kuri we ariko ntiyabigayirwa.

  3. Gen. Kainerugaba aranenga abamusetse yita Perezida Kagame se wabo
    Kuki ibitekerezo bitabaramya mubisiba kandi bitanyuza ukubiri n’ukuri cyanga amategeko? Nibura mureke abakiliya banyu bamenye ko mubogama mugakabya. Singaruka kubya Muhoozi wishyira imbere mu nshingano zitari ize ariko sinatezuka ku inyito ya “datawacu” akurikiza umukuru w’Urwanda yuko njye nemeza ko Kagame atari umugande.

  4. Gen. Kainerugaba aranenga abamusetse yita Perezida Kagame se wabo
    Kuki ibitekerezo bitabaramya mubisiba kandi bitanyuza ukubiri n’ukuri cyanga amategeko? Nibura mureke abakiliya banyu bamenye ko mubogama mugakabya. Singaruka kubya Muhoozi wishyira imbere mu nshingano zitari ize ariko sinatezuka ku inyito ya “datawacu” akurikiza umukuru w’Urwanda yuko njye nemeza ko Kagame atari umugande.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *