abashinzwe_amashyamba_ku_rwego_rw_uturere_twa_rusizi_na_nyamasheke_n_imwe_mu_mirenge_itugize_basabwe_uruhare_mu_gufasha_abaturage_kubungabunga_amashyamba_aterwa.jpg

Rusizi: 30% by’amashyamba ntagitanga umusaruro ukenewe

Sangiza iyi nkuru

Abashinzwe amashyamba muri imwe mu mirenge y’Akarere ka Rusizi, n’uyashinzwe ku rwego rw’aka karere baravuga ko hari ikibazo gikomeye cyane cy’amashyamba y’abaturage n’aya Leta ashaje cyane ku buryo atagitanga umusaruro uhagije, bikagira ingaruka ku butaka ateyeho no ku kubungabunga ibidukikije muri rusange, bakavuga ko agera kuri 30% afite icyo kibazo, akeneye kurimburwa hagaterwa andi nubwo rimwe na rimwe hari ba nyiri amashyamba batabyumva kimwe n’ubuyobozi.

Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umukozi ushinzwe amashyamba ku rwego rw’aka karere Habineza Valens, ngo ni ikibazo gikomeye cyane gitera n’ibindi, kuko uku gusaza ntasarurwe ngo haterwe andi bigira ingaruka muri iki gihe n’ikizaza,haba ku musaruro,ku kubungabunga ibidukikije muri rusange, ku kurwanya isuri no kwita ku butaka ateyeho, kubona ibikomoka ku biti bihagije nk’inkwi,amakara, imbaho n’ibindi,kubera igihe kinini ayo mashyamba amaze, hakenewe ko asarurwa nubwo hari ahagenda hagaragara imbogamizi.

Ati: “Amenshi ni ayo usanga yaratewe mu myaka ya za 1950 ashaje cyane, atagikura ku buryo yatanga umusaruro ukenewe kuko niba ishyamba ryarashoboraga gutanga nka 100m3 ubu rikaba ritarenza 30 m3, mu by’ukuri nta cyo riba rikimaze, riba rikeneye kurimburanwa n’ibishyitsi byaryo byose,aho rivuye hagaterwa irindi rizashobora gutanga uwo musaruro.’’

Arakomeza ati: “Ni ikibazo gikomeye cyane kuko niba ishyamba ryakagombye gutanga ikigero runaka cy’imbaho,inkwi zo gucana, ibiti byo kubakisha cyangwa ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi bikomoka ku mashyamba, rikaba ritagifite ubushobozi bwo gutanga umwuka mwiza wo guhumeka cyangwa ngo rifate imiyaga itameze neza yo mu kirere,ritagikurura imvura, ubutaka ririho ritakibasha kubufata ngo riburinde isuri, ryarakokotse nta kindi waritegaho, riba rikwiye gusarurwa rikavaho,kuko riba rihombya umuturage na Leta.’’

Iki kibazo nk’uko akomeza abivuga ngo kigaragara cyane cyane mu mirenge ya Bweyeye, Butare, Nzahaha,Rwimbogo, Gashonga,Nyakarenzo na Giheke,ikibazo nanone kikaba ko atatemerwa rimwe kuko byatanga icyuho ukabona hari agace gasa n’akambaye ubusa na byo bigateza ibindi bibazo,cyane cyane ko kuba Rusizi ihumeka umwuka mwiza,ihoramo imvura n’ubutaka bwayo bumeze neza biterwa n’ayo mashyamba yatewe,hakaba hatekerezwa uburyo yakurwaho buhoro buhoro, nibura mu gihe cy’imyaka 3 akaba arangiye aho yari ari hagatunganywa hagaterwa andi, byakemura iki kibazo.

Ati: “Nubwo hari bamwe mu baturage baba bafite imyumvire y’uko kumubwira gusazura ishyamba rye bamwe baba batabyumva neza,ariko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’Akarere barimo REMA n’umuryango RDIS ukorera mu itorero ry’Abangilikani Diyoseze ya Cyangugu,turateganya kugenda tuyakuraho asimbuzwa andi buhoro buhoro nibura mu myaka 3 bikazaba birangiye,ku buryo bitagaragara ko hari nk’umusozi usigaye wambaye ubusa, bakazadufasha kubona ingemwe zo gutera,tukareba ko twasohoka muri iki kibazo.’’

Uwingabire Florien ushinzwe amashyamba mu murenge wa Nzahaha muri aka karere,avuga n’ubusanzwe uyu murenge ufite ikibazo cy’amashyamba kuko ahari ari make, bikanagaragazwa n’ihenda ry’ibiyakomokaho, ikibazo cy’ahari ashaje cyane,ay’abaturage bakaba barasabwe gushaka ibyangombwa ku murenge byo kuyasazura, aya Leta yo ngo yatangiye gusazurwa, hirindwa ko yakurirwaho rimwe hagasigara ari nk’ubutayu, ngo bikazajyana no gutera andi ahagenda hakurwaho ayo ashaje,birinda icyuho n’ingaruka byatera.

Ati: “Byari byatangiye ariko ababitangiye baza kugaragaza ikibazo cy’ingengo y’imari bakoreshaga ku buryo hari aya Leta atarasazurwa ariko biri mu nzira, tukaba twitegura gutera ibindi biti birimo n’ibivangwa n’imyaka n’iby’imbuto ziribwa ngo harebwe ko n’ikibazo cy’ubuke bw’ibiti gihari cyakemuka, bigasaba imbaraga za buri wese ngo bigende neza.’’

Ikibazo cy’aya mashyamba atagitanga umusaruro akeneye gusimburwa ngo kigaragara no mu karere ka Nyamasheke, cyagarutsweho cyane mu nama yahuje abashinzwe amashyamba muri utu turere twombi, abayobozi b’imwe mu mirenge itugize ikorerwamo n’uyu muryango RDIS usanzwe ukorera muri Diyoseze za Shyogwe, Butare, Kigeme na Cyangugu z’itorero ry’Abangilikani ,ugamije kwita ku iterambere ry’icyaro no kwita ku bidukikije, ku nkunga y’umuryango Rwanda action ukorera muri aka karere, Bagenzi Eric uyobora RDIS muri izo Diyoseze 4 avuga ko hategurwa ingemwe zizaterwa mu Kwakira uyu mwaka mu rwego rwo kugenda bakemura iki kibazo.

Ati: “Turunganira gahunda ya Leta yo kwita ku bidukikije dutera amashyamba,hasazurwa ayo akuze atagitanga umusaruro,hirindwa igihombo ateza,kugira ngo no mu myaka iri imbere hazirindwe ingaruka zaterwa no kubura ibiyakomokaho bikenerwa,.

Turateganya gutanga ingemwe zirenga 150.000 mu mirenge ya Bweyeye,Nzahaha na Nyakabuye mu karere ka Rusizi,n’iya Bushenge na Kanjongo muri Nyamasheke, buri wose ukazahabwa ingemwe zirenga 30.000 zirimo iz’amashyamba,ibiti by’imbuto ziribwa n’ibivangwa n’imyaka zizaterwa mu Kwakira uyu mwaka, tukifuza ko abaturage babigiramo uruhare, bagahabwa ibiti bakeneye koko,bazitaho,kuko hari ahagiye hagaragara abahabwa ibyo batifuza n’ubundi ntibabifate neza.’’

Muri utu turere hakunze kugaragara imishinga ivuga ko ifasha abaturage mu bikorwa byo gutera amashyamba mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, hakaba n’abatanga ibiti by’imbuto ziribwa n’ibivangwa n’imyaka ariko ibyatewe ntibimare kabiri kubera kutitabwaho, bimwe bikaragirwa amatungo,ibindi bikavunagurwa n’abana bakina, n’ubundi buryo byangirikamo kandi biba byatwaye Leta n’abafatanyabikorwa bayo akayabo k’amafaranga.

Ikibazo cy’imbuto ziribwa kigakomeza kuba ingorabahizi kandi ngo ibiti byazo bitangwa bikanaterwa, ibikomoka ku mashyamba na byo bigakomeza gutumbagiza ibiciro nyamara bivugwa ko haterwa amashyamba menshi, Bagenzi Eric akavuga ko ibyo byose bizwi, ko bo bashyizeho uburyo bwo gukurkirana ibungabungwa rya buri giti cyose gitewe, kuko buri rugemwe ruba rwabariwe amafaranga atari make, ruba rutagomba gupfa ubusa,haba mu iterwa cyangwa mu mikurire.

abashinzwe_amashyamba_ku_rwego_rw_uturere_twa_rusizi_na_nyamasheke_n_imwe_mu_mirenge_itugize_basabwe_uruhare_mu_gufasha_abaturage_kubungabunga_amashyamba_aterwa.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *