Umuganga mu bitaro bikuru bya Kaminuza y’u Rwanda i Kigali, CHUK, Niyonsenga Zachée uzwi nka Zack Niyo yasohoye indirimbo yo kuramya Imana, ihamagarira abemera Yesu kuguma ku musaraba yabambiweho.
Iyi ndirimbo yitwa Kumusaraba w’Isoni yasohotse kuri shene ya YouTube yitwa Zack Niyo Official uyu muganga yitiriye izina rye ry’ubuhanzi mu buryo bw’amajwi n’amagambo (lyrics) tariki ya 25 Werurwe 2022.
Kanda hano urebe iyi ndirimbo
Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, Dr Zachée yasobanuye ubutumwa buri muri iyi ndirimbo, ati: “Ubutumwa nayihaye buri muri Luka 23:45, iravuga ku gaciro k’urupfu rwa Yesu. Umusaraba ni wo waducunguye, umuntu wizeye umusaraba cyangwa se urupfu rwa Yesu ni ho umuntu ashobora kubonera ubugingo.”
Abajijwe niba iyi ari indirimbo ya mbere akoze, uyu muganga yavuze ko hari izindi yakoze guhera mu 2008, ariko iyi ikaba ari yo ya mbere ashyize kuri YouTube. Avuga kandi ko yakoranye n’amakorali, ayahimbira indirimbo.
Ku buryo ahuzamo akazi ko kuvura no guhanga indirimbo, avuga ko ari ibintu amenyereye, cyane ko n’ubwo yigaga muri kaminuza, yaririmbiraga muri korali, akabihuza n’amasomo bikamushobokera. Ati: “Ndabishobora kuko n’ubundi nabaye muri kaminuza mba mu makorali, kandi bikagenda neza.”
Uwatunganyije iyi ndirimbo mu majwi ni Producer Boris wamamaye mu Rwanda mu gutunganya amajwi y’indirimbo zihimbaza n’iziramya Imana.


