Hotel in Kigali: Singer Rose Muhando paid for a bouncing cheque

img-20220324-wa0062.jpg

Aimable Nzizera, the manager of Rwanda Gospel Stars Live event, who invited a Tanzanian gospel star Rose Muhando to perform in the ‘Praise & Worship Live Concert’ gave a bouncing bank cheque to the Classic Hotel/Kigali branch where she had been staying for six days, together with her duo dancers. According to the hotel management, […]

Pueri Cantores Kabaya yasubiyemo indirimbo ya Padiri Hakorimana mu buryo buryoheye amatwi

img-20220326-wa0051.jpg

Korali y’umuryango w’abana b’abaririmbyi (Pueri Cantores) ikorera muri Paruwasi ya Kabaya muri Diyosezi Gatolika ya Nyundo mu burengerazuba bw’igihugu, yasubiyemo indirimbo Dukumbuye Iwawe yahimbwe na Padiri Hakorimana Jean. Iyi ndirimbo itunganyijwe mu buryo bw’amajwi n’amagambo (audio & lyrics) yasohotse kuri shene ya YouTube ya Pueri Cantores Kabaya mu gitondo cy’uyu wa 27 Werurwe 2022. Reba […]

Real Madrid irateganya kugurisha abakinnyi 3, kugira ngo izane Haaland na Mbappé

Ikipe ya Real Madrid ikina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Espagne irateganya kugurisha abakinnyi bayo batatu: Eden Hazard, Luka Jovic na Mariano Diaz muri iyi mpeshyi kugira ngo ibashe kuzana rutahizamu wa PSG Kylian Mbappé n’uwa Borussia Dortmund, Erling Haaland. Real Madrid yakomeje kuvugwaho ko ishaka rutahizamu wa PSG, umufaransa Kylian Mbappe, ndetse ngo […]

Arsenal yaba yifuza rutahizamu wa Manchester United

Ikipe ya Arsenal yo mu cyiciro cya mbere muri shampiyona yo mu Bwongereza, English Premier League, bivugwa ko ishaka kugura rutahizamu Marcus Rashford w’ikipe ya Manchester United, nyuma y’aho uyu mu kinnyi atari kubona umwanya uhagije wo gukina. Rashford amaze iminsi atitwara neza, dore ko kugeza ubu amaze gutsindira Manchester United ibitego 5 gusa mu […]

Jamaica irashaka kwigobotora ubutegetsi bw’Umwamikazi Elizabeth II

Igihugu cya Jamaica cyatangiye gutegura umugambi wo kwigobotora ubutegetsi bw’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, umaze igihe kinini akiyobora. Nk’uko The Independent ibivuga, Jamaica yatangiye uyu mugambi nyuma y’aho Igikomangoma William cy’u Bwongereza n’umugore wacyo, Kate Middleton, bagiriye uruzinduko muri iki gihugu mu cyumweru gishize bizihiza imyaka Umwamikazi amaze, bakamaganwa n’abaturage benshi. Iyi myigaragambyo yabereye kuri […]

Birmanie: Umuyobozi w’abahiritse ubutegetsi yiyemeje gusenya abatamushyigikiye bose

f49265815cf5f92a46b35cbf3f3f9f56b6dee3ba.jpg

Umuyobozi w’ingabo zahiritse ubutegetsi muri Birmanie yasezeranyije gusenya abamurwanya bose nyuma y’umwaka urenga igisirikare gihiritse ubutegetsi abaturage bakaba bakomeje kwamagana ababuhiritse birengagije uko igisirikare cyongera imbaraga mu kubaca intege. Uyu muyobozi kuri iki Cyumweru, itariki 27 Werurwe ku Munsi wahariwe Ingabo z’igihugu yasezeranyije gusenya abantu bose barwanya ihirikwa ry’ubutegesi. Min Aung Hlaing imbere y’abasirikare 8000 […]

Dr Zachée uvurira muri CHUK yasohoye indirimbo yo kuramya Imana

Umuganga mu bitaro bikuru bya Kaminuza y’u Rwanda i Kigali, CHUK, Niyonsenga Zachée uzwi nka Zack Niyo yasohoye indirimbo yo kuramya Imana, ihamagarira abemera Yesu kuguma ku musaraba yabambiweho. Iyi ndirimbo yitwa Kumusaraba w’Isoni yasohotse kuri shene ya YouTube yitwa Zack Niyo Official uyu muganga yitiriye izina rye ry’ubuhanzi mu buryo bw’amajwi n’amagambo (lyrics) tariki […]

Ukraine: Abasirikare b’u Burusiya bagongesheje igifaru umuyobozi wabo

Abasirikare b’u Burusiya baba baherutse gutera uwari umuyobozi wabo bamunyuze hejuru n’igifaru nyuma y’aho benshi muri bagenzi babo bari bamaze kwicirwa ku rugamba kubera amabwiriza ye, aho bikekwa ko yaba yarapfuye. Umunyamakuru Roman Tsymbaliuk wo muri Ukraine, mu butumwa yanyujije kuri facebook kuwa Gatanu, yavuze ko Col. Yuri Medvedev yishwe nyuma y’imirwano muri Ukraine yasize […]

General Kayihura wayoboye Polisi ya Uganda, yatangiye akazi k’ubwavoka

kale.jpg

Gen. Kale Kayihura wabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda kuva mu 2005 kugeza mu 2018, yatangiye akazi k’ubunyamategeko mu bijyanye n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu tariki ya 25 Werurwe 2022. Tariki ya 10 Ugushyingo 2022, akanama ka Uganda gashinzwe abanyamategeko kasohoye urutonde rw’abavoka bashya 20 bemerewe gutangira aka kazi, Gen. Kayihura yari aruriho. Soma iyi nkuru https://bwiza.com/?Gen-Kayihura-yasabye-akazi-k-ubwavoka […]

Kayonza: Yafatanwe ibiro 15 by’urumogi yaragiye gukwirakwiza mu baturage

whatsapp_image_2022-03-26_at_3.49.12_pm.jpg

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kayonza, kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Werurwe, yafashe umugabo witwa Nsengimana Theoneste w’imyaka 22 afite ibiro 15 by’urumogi, yafatiwe mu Murenge wa Ndego, Akagari ka Kiyovu, Umudugudu wa Mwurire. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamduni Twizeyimana yavuze ko uyu Nsengimana yafashwe biturutse […]

RNC ya Kayumba Nyamwasa irasaba Perezida Ndayishimiye kuyihuza n’u Rwanda

Ihuriro rya RNC (Rwanda National Congress) ryashinzwe na Kayumba Nyamwasa uri mu buhungiro, ryandikiye Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye rimusaba kuyobora ibiganiro biciye mu nzira y’amahoro ryifuza kugirana na Leta y’u Rwanda risanzwe ritavuga rumwe na yo. Mu ibarurwa yashyizweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru wa RNC, Gervais Condo tariki ya 22 Werurwe 2022, iri huriro rirashimira […]