Igihugu cya Jamaica cyatangiye gutegura umugambi wo kwigobotora ubutegetsi bw’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, umaze igihe kinini akiyobora.
Nk’uko The Independent ibivuga, Jamaica yatangiye uyu mugambi nyuma y’aho Igikomangoma William cy’u Bwongereza n’umugore wacyo, Kate Middleton, bagiriye uruzinduko muri iki gihugu mu cyumweru gishize bizihiza imyaka Umwamikazi amaze, bakamaganwa n’abaturage benshi.
Iyi myigaragambyo yabereye kuri Ambasade y’u Bwongereza muri Jamaica, abayitabiriye basaba ko iki gihugu cyasaba imbabazi icyabo, kandi kikanabasanira ibyangirije mu myaka myinshi kimaze Umwamikazi wacyo abategeka.
Iki kinyamakuru kivuga ko muri iyi myiteguro y’uko Jamaica yaba Repubulika yigenga, hamaze gushyirwaho umuyobozi ushinzwe gutegura iyi nzira. The Insider nayo yagerageje kubaza uyu muyobozi niba koko yahawe iyi nshingano, ariko ntiyagira icyo atangaza.
Mu mwaka w’2020, Leta ya Barbados nayo yatangaje ko yatangije umugambi wo gukuraho ubutegetsi bwa Elizabeth II, ikaba Repubulika, iwushyira mu bikorwa mu Kwakira 2021.
Kugeza ubu ibihugu Umwamikazi Elizabeth II ategeka birimo: Jamaica, Australia, Canada, Bahamas, Belize, New Zealand, Papua New Guinea, Antigua & Barbuda na Grenada. Byose bibarizwa mu muryango wa Commonwealth.



2 Responses
Jamaica irashaka kwigobotora ubutegetsi bw’Umwamikazi Elizabeth II
Abandi babuze uko bategekwa nuriya mwamikazi none mwebwe muramwitesha?
Wa mugani, uwambaye ikirezi …
Jamaica irashaka kwigobotora ubutegetsi bw’Umwamikazi Elizabeth II
Abandi babuze uko bategekwa nuriya mwamikazi none mwebwe muramwitesha?
Wa mugani, uwambaye ikirezi …