f49265815cf5f92a46b35cbf3f3f9f56b6dee3ba.jpg

Birmanie: Umuyobozi w’abahiritse ubutegetsi yiyemeje gusenya abatamushyigikiye bose

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’ingabo zahiritse ubutegetsi muri Birmanie yasezeranyije gusenya abamurwanya bose nyuma y’umwaka urenga igisirikare gihiritse ubutegetsi abaturage bakaba bakomeje kwamagana ababuhiritse birengagije uko igisirikare cyongera imbaraga mu kubaca intege.

Uyu muyobozi kuri iki Cyumweru, itariki 27 Werurwe ku Munsi wahariwe Ingabo z’igihugu yasezeranyije gusenya abantu bose barwanya ihirikwa ry’ubutegesi.

Min Aung Hlaing imbere y’abasirikare 8000 bateraniye I Naypyidaw, umurwa mukuru wubatswe n’abahiritse ubutegetsi na none mu ntangiriro za 2000, yavuze ko nta yindi mishyikirano ahubwo bazasenya udutsiko twose turwanya ihirikwa ry’ubutegetsi nk’uko iyi nkuru dukesha Le Monde ivuga.

f49265815cf5f92a46b35cbf3f3f9f56b6dee3ba.jpg

Kuri uyu munsi hakozwe akarasisi k’ingabo ziherekejwe n’ibifaru n’izindi modoka za gisirikare zitwaye za misile n’izindi ntwaro zirasa za bombe mu gihe mu kirere indege z’indwanyi zazengurukaga umujyi zisiga imyotsi iri mu mabara y’ibendera ry’igihugu.

Visi minisitiri w’ingabo w’u Burusiya, igihugu cy’ingenzi kigurisha intwaro ndetse n’inshuti y’abajenerali bakuru muri iki gihugu, yagombaga nawe gukurikirana aka karasisi.

Ariko, ngo ntiyabashije kuhagera kubera ibibazo u Burusiya burimo muri Ukraine nk’uko byatangajwe na n’umuvugizi w’abahiritse ubutegetsi, Zaw Min Tun.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *