RNC ya Kayumba Nyamwasa irasaba Perezida Ndayishimiye kuyihuza n’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Ihuriro rya RNC (Rwanda National Congress) ryashinzwe na Kayumba Nyamwasa uri mu buhungiro, ryandikiye Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye rimusaba kuyobora ibiganiro biciye mu nzira y’amahoro ryifuza kugirana na Leta y’u Rwanda risanzwe ritavuga rumwe na yo.

Mu ibarurwa yashyizweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru wa RNC, Gervais Condo tariki ya 22 Werurwe 2022, iri huriro rirashimira Perezida Ndayishimiye kuba kuva yajya ku butegetsi yarashoboye kunga Abarundi bari baracitsemo ibice, agakemura ibibazo bya politiki byari hagati ya Leta n’abatavuga rumwe nayo.

Iri huriro rishinjwa gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda rivuga ko rikurikirana ibiganiro Leta y’u Rwanda n’iy’u Burundi zikomeje kugirana kugira ngo zikemure ibibazo byatumye umubano wabyo uba mubi guhera mu mwaka w’2015, kandi ngo rirabishyigikiye, naryo ngo rikaba ryifuza ibiganiro.

Ryagize riti: “RNC yiteguye ibiganiro na Leta y’u Rwanda ku bw’inyungu z’amahoro. Turagusaba nyakubahwa ko watwunga kandi ukadufasha mu biganiro hagati ya Leta y’u Rwanda n’abatavuga rumwe nayo, ukadukemurira ikibazo kiri mu Rwanda binyuze mu mahoro.”

U Rwanda rubona nta mpamvu yo kumvikana na RNC

Mu minsi ishize, byavuzwe ko Leta ya Uganda iri kugirana ibiganiro na Kayumba Nyamwasa nk’uwashinze RNC, bimumenyesha ko itazongera kumutera inkunga, bikaba byarakurikiye uruzinduko rw’umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu by’umutekano akaba n’umuhungu we, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba.

Hari amakuru yahwihwiswaga y’uko u Rwanda rwaba rwarohereje intumwa zitabira ibi biganiro, ariko mu kiganiro abagize guverinoma bagiranye n’abanyamakuru tariki ya 16 Werurwe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), Prof. Nshuti Manasseh yarabihakanye, anemeza ko bitazigera binabaho.

Prof Nshuti yagize ati: “Ngira ngo tuyumva nk’uko mwayumvise ariko Abagande bagiyeyo muri gahunda zo kumvikana na bariya, twe ntabwo tugomba kujyana na bo, nta n’impamvu. Kuko dufata ba Kayumba Nyamwasa nk’abantu bashaka guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu, birazwi. Rero nta mpamvu yo kumvikana na bo, ngira ngo bagiyeyo mu mibanire yabo na bo ariko ntabwo dushobora kujyana na bo. Ntibishoboka.”

RNC yashingiwe mu buhungiro na Kayumba Nyamwasa wambuwe ipeti rya Lieutenant General, Colonel Patrick Karegeya wapfuye mu 2013, Dr Rudasingwa Théogène na Gerald Gahima, mu Kuboza 2010. Leta y’u Rwanda iyita umutwe w’iterabwoba.

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. RNC ya Kayumba Nyamwasa irasaba Perezida Ndayishimiye kuyihuza n’u Rwanda
    Bwizamulabesha.babanjebunvikana.ubwabo.imipaka.igafungulasi.aaaaiconikinyomape!!!

  2. RNC ya Kayumba Nyamwasa irasaba Perezida Ndayishimiye kuyihuza n’u Rwanda
    Bwizamulabesha.babanjebunvikana.ubwabo.imipaka.igafungulasi.aaaaiconikinyomape!!!

  3. RNC ya Kayumba Nyamwasa irasaba Perezida Ndayishimiye kuyihuza n’u Rwanda
    Bwizamulabesha.babanjebunvikana.ubwabo.imipaka.igafungulasi.aaaaiconikinyomape!!!

  4. RNC ya Kayumba Nyamwasa irasaba Perezida Ndayishimiye kuyihuza n’u Rwanda
    Bwizamulabesha.babanjebunvikana.ubwabo.imipaka.igafungulasi.aaaaiconikinyomape!!!

  5. RNC ya Kayumba Nyamwasa irasaba Perezida Ndayishimiye kuyihuza n’u Rwanda
    Bwizamulabesha.babanjebunvikana.ubwabo.imipaka.igafungulasi.aaaaiconikinyomape!!!

  6. RNC ya Kayumba Nyamwasa irasaba Perezida Ndayishimiye kuyihuza n’u Rwanda
    Bwizamulabesha.babanjebunvikana.ubwabo.imipaka.igafungulasi.aaaaiconikinyomape!!!

  7. RNC ya Kayumba Nyamwasa irasaba Perezida Ndayishimiye kuyihuza n’u Rwanda
    Bwizamulabesha.babanjebunvikana.ubwabo.imipaka.igafungulasi.aaaaiconikinyomape!!!

  8. RNC ya Kayumba Nyamwasa irasaba Perezida Ndayishimiye kuyihuza n’u Rwanda
    Bwizamulabesha.babanjebunvikana.ubwabo.imipaka.igafungulasi.aaaaiconikinyomape!!!

  9. RNC ya Kayumba Nyamwasa irasaba Perezida Ndayishimiye kuyihuza n’u Rwanda
    Mwibesha.kuma babanze.bumvikane.imipaka.ofungurwe.aaa

  10. RNC ya Kayumba Nyamwasa irasaba Perezida Ndayishimiye kuyihuza n’u Rwanda
    Mwibesha.kuma babanze.bumvikane.imipaka.ofungurwe.aaa

  11. RNC ya Kayumba Nyamwasa irasaba Perezida Ndayishimiye kuyihuza n’u Rwanda
    Ntibyumvikana! Icya mbere: Nta bwumvikane cyanga ubushuti buri hagati y’Urwanda n’Uburundi ngo habaho ubuhuza ubwo aribwo bwose. Ntiwaba umuhuza w’umuntu mudashyikirana. Icya kabili: RNC n’abategetsi b’Urwanda ni abavandimwe: bose ni inkotanyi: Kayumba, Karegeya, Gahima, Kagame, Rudasingwa … bose baririye mu isahani imwe. Ntabwo bigeze basangira na Ndayishimiye kandi n’imihigo iratandukanye. Twongereho ko Ndayishimiye akomeje gusaba ukuri ku rupfu rwa Ndadaye n’urw’uwapfanye na Habyarimana muri 1994. Nkurikije uko kuri ntibishoboka ko Ndayishimiye yaba umuhuza w’abantu bataagira na kimwe bahuriyeho.

  12. RNC ya Kayumba Nyamwasa irasaba Perezida Ndayishimiye kuyihuza n’u Rwanda
    Ntibyumvikana! Icya mbere: Nta bwumvikane cyanga ubushuti buri hagati y’Urwanda n’Uburundi ngo habaho ubuhuza ubwo aribwo bwose. Ntiwaba umuhuza w’umuntu mudashyikirana. Icya kabili: RNC n’abategetsi b’Urwanda ni abavandimwe: bose ni inkotanyi: Kayumba, Karegeya, Gahima, Kagame, Rudasingwa … bose baririye mu isahani imwe. Ntabwo bigeze basangira na Ndayishimiye kandi n’imihigo iratandukanye. Twongereho ko Ndayishimiye akomeje gusaba ukuri ku rupfu rwa Ndadaye n’urw’uwapfanye na Habyarimana muri 1994. Nkurikije uko kuri ntibishoboka ko Ndayishimiye yaba umuhuza w’abantu bataagira na kimwe bahuriyeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *