Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta guhera kuri uyu wa 28 Werurwe 2022 ari mu ruzinduko rw’akazi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).
Akigerayo, Minisitiri Biruta yahuye n’abayobozi barimo uwungirije Umunyamabanga wungirije wa USA, Wendy Sherman hamwe n’Umunyamabanga wungirije ushinzwe Afurika, Molly Phee.
Ingingo impande zombi zaganiriyeho zerekeye ubufatanye ibi bihugu bisanzwe bifitanye, mu: ishoramari, ubucuruzi, umutekano n’imihindagurikire y’ikirere.
Minisitiri Biruta ageze muri USA nyuma yo kuva mu Misiri, aho yari kumwe n’itsinda ry’abayobozi baherekeje Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, bagize uruhare mu biganiro by’ubufatanye ibihugu byombi byagiranye.




