Abasirikare 8 ba MONUSCO biciwe muri RDC, M23 ishyira mu majwi FARDC
Abasirikare umunani bari mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Congo Kinshasa (MONUSCO), bapfuye kuri uyu wa Kabiri ubwo kajugujugu barimo yahanurirwaga mu gace k’imirwano yasakiranyaga ingabo za FARDC na M23. MONUSCO yemeje amakuru y’ihanurwa ry’iyi kajugujugu ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter. Ni nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yari […]
Van Gaal yagiriye inama Erik ten Hag yo kutajya gutoza Manchester United
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Buholandi, Louis Van Gaal, yagiriye inama Erik ten Hag yo kureka kujya gutoza ikipe ya Manchester United, kuko abona ari ikipe y’ubucuruzi kuruta kuba ikipe y’umupira w’amaguru. Van Gaal w’imyaka 70 y’amavuko, yatoje Manchester United hagati ya 2014 na 2016 gusa aza gutandukana na yo kubera umusaruro mubi. Iyi kipe yo […]
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, niwe utahiwe kuyobora EAC
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, niwe utahiwe kuyobora Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, asimbura kuri uyu mwanya Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya. Ikinyamakuru The Citizen cyo muri Tanzania dukesha iyi nkuru kivuga ko byari biteganyijwe ko mu nama y’abakuru b’ibihugu yo kuri uyu wa Kabiri, itariki 29 Werurwe 2022, ari bwo Perezida Ndayishimiye afata inkoni y’ubuyobozi. […]
Rubavu: Hategerejwe igitaramo gikomeye kizahuriramo ibyamamare bitandukanye

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 02 Mata 2022, mu karere ka Rubavu (Gisenyi )- kuri Kivu Park Hotel, hategerejwe igitaramo gikomeye kiswe “Fans Hangout Party “ kizahuriramo ibyamamare bivuye mu bice bitandukanye byiganjemo abahanzi bagezweho muri iki gihe n’aba DJ batandukanye bose bazasusurutsa abazakitabira. Iki gitaramo kizasusurutswa n’abaririmbyi bagezweho muri iki gihe barimo Kenny […]
Amavubi yabonye umutoza mushya w’umunya-Espagne
Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA, ryemeje umunya-Espagne Carlos Alos Ferrer nk’umutoza mushya w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’. Carlos Ferrer w’imyaka 47 y’amavuko, yasinye amasezerano y’umwaka umwe wonyine yo gutoza Amavubi. Ikipe y’igihugu nta mutoza mukuru yari ifite nyuma y’uko Mashami Vincent wari umaze imyaka irenga itatu ari umutoza wayo arangije amasezerano ye mu ntangiriro z’uku […]
Debate erupts in Court of Appeal during US based Rwandan woman’s case
There was eruption of a debate during the case of Kanyabutembo Virginie, a US based Rwandan woman versus her once husband, Rugamba Xavier, over the ownership of properties located in Mbugangari Sector, Rubavu District, Northe western Rwanda. During the case hearing, the debate has erupted due to the fact that both parties submitted challenges regarding […]
M23 yasobanuye abo FARDC yerekanye ibita abasirikare ba RDF yafashe abo ari bo
Umutwe wa M23 wamaganye FARDC yashinje Ingabo z’u Rwanda gufatanya n’abarwanyi bawo kugaba igitero ku ngabo zayo, usobanura ko abo yerekanye ivuga ko ari abasirikare ba RDF yafashe ari abanye-Congo. Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 28 Werurwe Igisirikare cya Congo (FARDC) binyuze mu muvugizi wayo wungirije GĂ©nĂ©ral de Brigade Sylvain Ekenge Bomusa […]
Bidasubirwaho RDC yinjiye muri EAC, iba igihugu cya 7 kiyigize
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kabiri yemejwe burundu nk’igihugu kinyamuryango cy’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), iba igihugu cya karindwi mu biwugize. Congo Kinshasa yemerejwe mu nama idasanzwe ya 19 yahuje abakuru b’ibihugu bigize EAC kuri uyu wa Kabiri. Ni inama yitabiriwe n’abarimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, […]
Reba ifoto y’Umunyarwanda ukora kuri NTV yakuruye urunturuntu ko yaba ari umutinganyi

Abantu baguye mu kantu nyuma yo kubona ifoto ya Uwamahoro Lynda uzwi nka Lynda Ddane asomana byimbitse ari nako yahoberanye uruhwererane n’umuhanzikazi, Lydia Jasmine muri wikendi ishize, bigakekwa ko aba bombi baba bari mu rukundo. Ibinyamakuru bimwe byo muri Uganda bivuga ko aba bombi bari ahantu mu Mujyi wa Kampala hatavuzwe. Bagaragaye basomana, bimwe bitamenyereye […]
Rwanda downplays accusations against her armed forces backing M23 attacks against DRC

Rwanda has refuted claims by the Spokesperson of the North Kivu Governor, Gen de Bde Sylvain Ekenge Bomusa Efomi, accusing RDF of supporting armed elements that attacked FARDC in Tshanzu and Runyoni, DRC. Read the statement Gen de Bde Sylvain Ekenge Bomusa Efomi, on Monday announced that their forces has captured alive two RDF soldiers; […]
Sudani y’Epfo: Zongeye kubyara amahari hagati ya Perezida Salva Kiir na Riek Machar
Umwuka mubi biravugwa ko wongeye gututumba hagati ya Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo na Visi-Perezida we wa mbere, Riek Machar. The East African ivuga ko aba bagabo bombi ntibavuga rumwe ku cyifuzo cya Machar cy’uko abahoze ari inyeshyamba ze bakwinjizwa mu gisirikare gishya cy’umwuga cya Sudani y’Epfo, bakakigiramo uruhare rungana na 50%. Riek Machar […]
RDC: Ambasaderi Karega agiye gusabwa ibisobanuro ku ruhare rwa RDF mu bitero bya M23
Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yamaganye ibitero bya M23 muri Chanzu na Runyoni, muri Kivu y’Amajyaruguru, ndetse minisitiri ushinzwe itumanaho akaba n’umuvugizi wa guverinoma, Patrick Muyaya Katembwe, atangaza ko Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa agomba gutumizwa agatanga ibisobanuro nyuma yo gutunga urutoki RDF bayishinja uruhare muri ibi bitero byo ku Cyumweru. Umuvugizi wa […]
Kigali: Impaka mu Rukiko rw’Ubujurire mu rubanza ruzagaragaza nyir’umutungo
Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Werurwe 2022, i Kigali mu Rukiko Rw’ubujurire, mu rubanza rugomba kugaragaza nyiri umutungo hagati ya Kanyabutembo Virginie na Rugamba Xavier, rwasubukuwe hajyibwa impaka ku nzitizi zishingiye ku manza zabanje mbere ari zo RCA00097/2018/HC/MUS na RS/RECT/RC00013/2021/HC/MUS. Urubanza rwatangiye Me Mutagoma Anastase Robert , uburanira Rugamba Xavier avuga ko urubanza […]
INKOMOKO Y’UBUKRISTU Igice cya 7
Ataha yanyuze Antiokiya muri Syria, atumiza indi nama y’abasenyeli bo muri Syria na Asia nayo ntiyagira ikivamo. Uko iminsi igenda ni ko Arius yagendaga agira abayoboke maze nabo batumiza inteko ebyiri iya : iya Bithnie n’iya Palestine maze bemeza ko ahubwo imyemerere ya Arius ariyo ikwiye Impugu yose. Arius yaje kwirukanwa Alexandiriya maze ahungira I […]
Kirehe: Abantu 7 bakurikiranweho kwica umukecuru bamukebye ijosi
Abantu 7 batuye mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Nasho , Akagari ka Ntaruka, bakurikiranyweho icyaha cyo kwica ku bushake umukecuru baregewe Urwego Rwisumbuye rwa Ngoma ku itariki ya 21 Werurwe 2022. Ni icyaha bakekwaho kuba barakoze ku wa 09/03/2022 saa moya z’ijoro mu mudugudu wa Karenge II, akagari ka Ntaruka, mu murenge wa Nasho, […]
Musanze/Nkotsi: Abajura bayobowe n’uwitwa Salomo bakomeje guca ibintu
Bamwe mu baturage bo mu Midugudu y’Akagari ka Bikara mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, barataka kujujubywa n’abajura barangajwe imbere n’uwitwa Salomo bo bita korodinateri w’abajura, biba amatungo, bagapfumura n’amazu bagamijwe kwiba indi mitungo. Bamwe muri aba baturage, BWIZA yabasanze mu isanteri ya Kampala, bavuga ko nta mutekano w’imitungo yabo uhari bitewe n’ubujura […]
U Rwanda rwanyomoje FARDC yatangaje ko RDF yafashije M23 kuyigabaho ibitero

Leta y’u Rwanda yanyomoje igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, ku rwego rw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru cyatangaje ko RDF yafashije umutwe witwaje intwaro wa M23 kukigabaho ibitero ku birindiro byacyo bibiri biri muri Teritwari ya Rutshuru. Umuvugizi wa Guverinoma y’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Brig. Gen. Sylvain Ekenge Bomusa Efomi yatangaje ati: “Mu ijoro […]
Kigali High Commercial Court decides owner of goods in the case involving two Indian nationals
High Commercial Court based in Kigali, Rwanda has on Monday, 28 decided that the goods worth millions, that were sold through auction, belongs to Indian national, Manish Kumar, the owner of UNITED SPIRITS Ltd company instead of his countryman, RISHI ARYA. The goods were sold by RISHI ARYA using a bailiff, one Kagame K. Festo […]
Minisitiri Vincent Biruta ari muri USA

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta guhera kuri uyu wa 28 Werurwe 2022 ari mu ruzinduko rw’akazi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA). Akigerayo, Minisitiri Biruta yahuye n’abayobozi barimo uwungirije Umunyamabanga wungirije wa USA, Wendy Sherman hamwe n’Umunyamabanga wungirije ushinzwe Afurika, Molly Phee. Ingingo impande zombi zaganiriyeho zerekeye ubufatanye ibi bihugu […]