babiri.jpg

U Rwanda rwanyomoje FARDC yatangaje ko RDF yafashije M23 kuyigabaho ibitero

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Rwanda yanyomoje igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, ku rwego rw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru cyatangaje ko RDF yafashije umutwe witwaje intwaro wa M23 kukigabaho ibitero ku birindiro byacyo bibiri biri muri Teritwari ya Rutshuru.

Umuvugizi wa Guverinoma y’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Brig. Gen. Sylvain Ekenge Bomusa Efomi yatangaje ati: “Mu ijoro ryo ku wa 27 rishyira uwa 28 Werurwe 2022, M23 ibifashijwemo na RDF bagabye ibitero ku birindiro bya FARDC bya Tshanzu na Runyoni muri Teritwari ya Rutshuru.”

Gen. Ekenge yasobanuye ko mu mirwano yahabereye, FARDC yafatiye muri M23 abasirikare babiri ba RDF: Warrant Officer Habyarimana Jean Pierre ufite ‘matricule AP 27779’ na Pte Uwajeneza Muhindi John alias Waje bakorera muri ‘Brigade ya 402, Batayo ya 65 ya RDF iri i Jarama mu kigo cya gisirikare cya Kibungo’.
babiri.jpg
bab.jpg

Ariko Guverineri w’intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François yaraye asohoye itangazo rinyomoza amakuru yatangajwe na Gen. Ekenge unabereye Umuvugizi Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rwa FARDC, yemeza ko icyo agamije ari ukuyobya abantu.

Guverineri Habitegeko yavuze ko aya mazina abiri y’abasirikare Gen. Ekenge yatangaje ko ari aba RDF bafashwe: Habyarimana na Uwajeneza, yavugiwe mu nama yahuje igisirikare cya RDC n’icy’u Rwanda, yabereye i Kigali mu kwezi gushize.

Yagize ati: “Aya mazina abiri yavugiwe mu nama yahuje igisirikare cya RDC, urwego rw’ubutasi bw’iki gihugu ndetse n’icy’u Rwanda hamwe n’urwego rw’ubutasi bwarwo, yabereye i Kigali tariki ya 25 Gashyantare 2022. Amatsinda y’ubutasi ahuriweho ntabwo yemerewe guhata ibibazo abo bantu kugira ngo hakorwe iperereza rihuriweho.”

Uyu muyobozi yavuze ko RDF idafite abasirikare Gen. Ekenge yatangaje, ati: “Ahubwo ni uburyo bwo kugerageza kuyobya, hatangazwa abantu babiri batawe muri yombi mu buryo butarasobanuka mu gihe gishize kirenga ukwezi, bikitwa ko ari abafatiwe mu mirwano yo ku wa 28 Werurwe 2022.”

Yavuze ko kandi u Rwanda na RDC bifite urwego rwa EJM rw’umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari rushinzwe kugenzura ibibazo nk’iki, agasaba ko rwakora iperereza kuri iki kirego cya Gen. Ekenge kuri RDF.
habitege.jpg

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. U Rwanda rwanyomoje FARDC yatangaje ko RDF yafashije M23 kuyigabaho ibitero
    Nonec bo ntibazi kwisobanurira ?Aho bava naho baturutse ndumva byose babishyira kukarubanda Tukamenya ukuri’ bakareka kuduharabika.

  2. U Rwanda rwanyomoje FARDC yatangaje ko RDF yafashije M23 kuyigabaho ibitero
    Nonec bo ntibazi kwisobanurira ?Aho bava naho baturutse ndumva byose babishyira kukarubanda Tukamenya ukuri’ bakareka kuduharabika.

  3. U Rwanda rwanyomoje FARDC yatangaje ko RDF yafashije M23 kuyigabaho ibitero
    Habitegeko ntashobora kuvugira Leta cyanga igisirikari cy’Urwanda. Ili kosa lyagombye gukosorwa. Itangazo lye lirahamya ko habayeho ibiganiro kuba Urwanda rwarateye Kongo n’ubwo bitari byashyizwe hanze mbere. Uku kuvangavanga bishebeje igihugu.

  4. U Rwanda rwanyomoje FARDC yatangaje ko RDF yafashije M23 kuyigabaho ibitero
    Habitegeko ntashobora kuvugira Leta cyanga igisirikari cy’Urwanda. Ili kosa lyagombye gukosorwa. Itangazo lye lirahamya ko habayeho ibiganiro kuba Urwanda rwarateye Kongo n’ubwo bitari byashyizwe hanze mbere. Uku kuvangavanga bishebeje igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *