Abasirikare 8 ba MONUSCO biciwe muri RDC, M23 ishyira mu majwi FARDC

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare umunani bari mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Congo Kinshasa (MONUSCO), bapfuye kuri uyu wa Kabiri ubwo kajugujugu barimo yahanurirwaga mu gace k’imirwano yasakiranyaga ingabo za FARDC na M23.

MONUSCO yemeje amakuru y’ihanurwa ry’iyi kajugujugu ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter. Ni nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yari yatangaje ko yabuze iyi ndege.

MONUSCO yavuze ko “kajugujugu yari yabuze mu gitondo yarimo abasirikare umunani. Yari mu butasi mu gace ka Tshanzu, mu majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguri, agace karimo imirwano iherutse kwaduka hagati ya M23 na FARDC.”

Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, yabwiye BWIZA ko iyi kajugujugu yarimo abasirikare ba Monusco yahanuwe mu ma saa tanu na 45 zo kuri uyu wa Kabiri.

Yavuze ko Ingabo za FARDC ari zo zayihanuye.

Ati: “FARDC ni yo yayihanuye. Baturasheho za bombe hanyuma birangira zifashe iki gikoresho.”

Ubwo twavuganaga n’umuvugizi wa M23 mu ma saa kumi z’umugoroba yatubwiye ko imirwano yari ikirimbanyije hagati y’abarwanyi b’uriya mutwe n’ingabo za Congo Kinshasa.

Amakuru iki gitangazamakuru cyamenye ni uko imirwano yaberaga mu Bunagana, agace M23 yashakaga kwigarurira.

Ni igace kari hafi y’umupaka wa RDC na Uganda.

Bivugwa ko Ingabo za Uganda zari hafi y’umupaka zahise zinjira ku butaka bwa Congo Kinshasa mu rwego rwo gutera FARDC ingabo mu bitugu.

Amakuru kandi avuga ko hari abarwanyi ba M23 ingabo za UPDF zaba zafatiye ku rugamba, gusa Major Ngoma yirinze kugira icyo abitangazaho.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Abasirikare 8 ba MONUSCO biciwe muri RDC, M23 ishyira mu majwi FARDC
    Muhozi kainerugaba sha umupangwo og m23 iraje ifatwe yose ibe intsinzi kuri Uganda ko yatabaye rdc mubikorwa byo kugarura amahoro muri eastern congo icy2 habeho kureba uko wamwenda wavannyaho ,simiracle d’attaque kbsa a politique toujours biri Fanny pe ni game rwose toujours ibitambo muri rubanda rugufi

  2. Abasirikare 8 ba MONUSCO biciwe muri RDC, M23 ishyira mu majwi FARDC
    Muhozi kainerugaba sha umupangwo og m23 iraje ifatwe yose ibe intsinzi kuri Uganda ko yatabaye rdc mubikorwa byo kugarura amahoro muri eastern congo icy2 habeho kureba uko wamwenda wavannyaho ,simiracle d’attaque kbsa a politique toujours biri Fanny pe ni game rwose toujours ibitambo muri rubanda rugufi

  3. Abasirikare 8 ba MONUSCO biciwe muri RDC, M23 ishyira mu majwi FARDC
    Muhozi kainerugaba sha umupangwo og m23 iraje ifatwe yose ibe intsinzi kuri Uganda ko yatabaye rdc mubikorwa byo kugarura amahoro muri eastern congo icy2 habeho kureba uko wamwenda wavannyaho ,simiracle d’attaque kbsa a politique toujours biri Fanny pe ni game rwose toujours ibitambo muri rubanda rugufi

  4. Abasirikare 8 ba MONUSCO biciwe muri RDC, M23 ishyira mu majwi FARDC
    Muhozi kainerugaba sha umupangwo og m23 iraje ifatwe yose ibe intsinzi kuri Uganda ko yatabaye rdc mubikorwa byo kugarura amahoro muri eastern congo icy2 habeho kureba uko wamwenda wavannyaho ,simiracle d’attaque kbsa a politique toujours biri Fanny pe ni game rwose toujours ibitambo muri rubanda rugufi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *